Iyi konti igenewe amakoperative y’ubuhinzi yifuza guteza imbere ubucuruzi bwayo bushingiye ku buhinzi no kubona inyongeramusaruro akoresha kugirango abashe kongera umusaruro, kuzamura umusaruro wera mu mirima yayo no kongera agaciro ku isoko k’umusaruro wayo.
Ifasha koperative kubona inyongeramusaruro.
Igiciro cyiza.
Yishyurwa mu gihe cy’isarura hashingiwe ku musaruro/igihe ubucuruzi bumara.
Nta mafaranga ntarengwa asabwa gusigara kuri konti kugirango ibashe gukoreshwa.
Nta mafaranga ya serivisi asabwa buri kwezi kuri iyo konti.