Inguzanyo yacu yo kugura inzu igufasha kugura cyangwa kubaka inzu wifuza, kubaka inzu yo gukodesha kimwe no kugura ubutaka n’ibibanza ari nako usabwa inyungu ku nguzanyo zibereye kurusha izindi mu Rwanda. Dushobora kandi kugufasha kugura no kubaka imitungo itimukanwa y’ubucuruzi.
Ku basanzwe ari abakiriya bakoresha inguzanyo yo kugura imitungo itimukanwa, bashobora gusaba kongera inguzanyo zabo bakoresheje serivisi yacu ya Mortgage Plus. Inguzanyo zacu zo kugura inzu yo guturamo ziboneka ku mashami ya BPR Bank yose mu gihugu.
Guza amafaranga yo kugura cyangwa kubaka inzu yo guturamo maze uzayishyure mu gihe kigeze ku myaka 25. Abantu bose bashobora kuyihabwa. Inguzanyo zo kubaka inzu zo guturamo zihabwa abantu bose bakorera imishahara, abantu bikorera ku giti cyabo ndetse n’abanyarwanda bakora hanze.
Garagaza ko wifuza inguzanyo ya BPR Bank yo kugura inzu yo guturamo mu mashami arenga 100 ya BPR Bank mu gihugu cyose.
Fata inguzanyo ingana na 100% yo kugura no kubaka inzu; bikorwa na nyirayo uzayituramo na 70% yo kugura ikibanza.
Inguzanyo yo kugura inzu itangwa mu rwego rwa gahunda yo kugura inzu iciriritse igenewe icyiciro cy’abantu binjiza amafaranga macye. Ituma abantu bose babasha gutangira urugendo rwo kugura inzu.
Tugufasha kwigurira inzu yo guturamo yaba iyo mu nsisiro cyangwa hanze yayo.
Dutanga inguzanyo kugeza ku 100% by’agaciro k’umutungo utimukanwa cyangwa by’ikiguzi cyawo bitewe n’ikiba ari gitoya ku nzu yo guturamo.
Nta bihano bihabwa uwishyuye mbere igice cy’inguzanyo yahawe.
Nta bihano bihabwa uwishyuye ibyiciro byishyurwa buri kwezi mu buryo bwihuse.
Inguzanyo itangwa na BPR Bank Rwanda yo kugura inzu yinjiza amafaranga
Inguzanyo itangwa na BPR Bank Rwanda yo kugura inzu yinjiza amafaranga igufasha gushora amafaranga mu mitungo itimukanwa izajya yinjiza amafaranga.
Ushobora kugura cyangwa kubaka inzu z’ubucuruzi zinjiza amafaranga.
Inguzanyo kugeza ku 80% by’agaciro k’umutungo utimukanwa cyangwa by’ikiguzi cyawo bitewe n’ikiba ari gitoya ku nzu y’ubucuruzi.
Inguzanyo yo kugura inzu y’ubucuruzi ishobora kumara kugeza ku myaka 10.
Inguzanyo kugeza kuri 70% y’ikiguzi cyo kubaka inzu y’ubucuruzi.
Nta bihano bihabwa uwishyuye mbere igice cy’inguzanyo yahawe.
Nta bihano bihabwa uwishyuye ibyiciro byishyurwa buri kwezi mu buryo bwihuse.