Iri tangazo risobanura ukuntu BPR BANK RWANDA PLC (yitwa BPR Bank PLC cyangwa Banki muri iri tangazo) ikusanya ikanakoresha amakuru akwerekeyeho igihe iri kuguha serivisi. Ibi birimo n’igihe ukoresha urubuga rwa interineti rwacu cyangwa serivisi zacu zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga iyo usaba kuba umukiriya n’igihe tuguha serivisi nk’umukiriya. Duha agaciro kanini inshingano zacu zo kubungabunga amakuru. Iri tangazo rirebana n’amakuru bwite risobanura mu magambo arambuye impamvu zituma dutunganya amakuru bwite akwerekeyeho, tukamenya uwo tugomba kuyabwira, uburenganzira bwawe ku byerekeranye n’ayo makuru n’ikindi kintu icyo ari cyo cyose dutekereza ko ari ngombwa ko ukimenya.
Amakuru bwite bisobanura iki? Dukusanya amakuru bwite yerekeye nde? Dukusanya gute amakuru bwite akwerekeyeho? Ni ayahe makuru dukusanya? Ni gute dukoresha amakuru bwite akwerekeyeho kandi dushingira kuki mu rwego rw’amategeko? Bigenda gute iyo udatanze amakuru twifuza? Ni gute tugeza ku bandi amakuru bwite akwerekeyeho? Ni ryari twohereza amakuru bwite akwerekeyeho hanze y’igihugu? Tubika amakuru bwite akwerekeyeho mu gihe kingana iki? Uburenganzira bwawe ku byerekeranye n’amakuru akwerekeyeho Uburenganzira bwo kwanga Gukoresha uburenzira bwawe Gutanga ibibazo/ibirego
Imbonerahamwe igaragara mu gice cya 4 cy’iri tangazo igaragaza ishusho rusange y’amakuru dukusanya. Imbonerahamwe yo mu gice cya 5 cy’iri tangazo yo ikagaragaza ishusho rusange y’impamvu zituma dukoresha aya makuru n’ibyo dushingiraho mu rwego rw’amategeko bituma tubasha gukoresha amakuru akwerekeyeho.
Duhora duhuza n’igihe itangazo rirebana n’ibanga rigirirwa amakuru bwite. Muri urwo rwego, nihagira impinduka zibaho mu bijyanye n’uburyo amakuru bwite akwerekeyeho akoreshwa, iri tangazo rirebana n’ibanga rigirwa amakuru bwite rizahuzwa n’igihe kandi tuzahita tukumenyesha ibijyanye n’izo mpinduka.
Aho tubarizwa ni aha hakurikira:
Aderesi: Umukozi Ushinzwe kubungabunga amakuru, BPR Bank RWANDA PLC, KN 67, Street 2, P.O. Box 1348, Kigali, Rwanda, Tel: +250 788 140 000 / 788 187 200, Email: contactus@bpr.rw
Twashyizeho umukozi ushinzwe kubungabunga amakuru. Ushobora kugera ku Mukozi Ushinzwe Kubungabunga Amakuru unyuze kuri aderesi ikurikira: Imeyili: dpo@bpr.rw
Amakuru bwite/amakuru yerekeye umuntu bisobanura amakuru yerekeye umuntu ku buryo yakoreshwa uwo muntu akabasha kumenyekana abikwa mu buryo ubwo ari bwo bwose. Ni amakuru akuranga cyangwa aranga “abandi bantu”.Ayo makuru ashobora kuba akubiyemo amakuru nk’aranga izina, aho umuntu abarizwa, igihe yavukiye, amakuru arebana n’ubuvuzi n’amakuru yerekeranye na konti ya banki ye.
Dukusanya amakuru bwite yerekeye abakiriya ku giti cyabo iyo bafite konti zabo bwite cyangwa konti y’ubucuruzi y’abantu bikorera. Dukusanya kandi amakuru bwite yerekeye abagize inama z’ubutegetsi, abanyamiganame mu bigo by’ubucuruzi, abakozi n’abishingizi b’abakiriya ba sosiyete yacu. Muri iri tangazo rirebana n’ibanga ry’amakuru bwite, twita abo bantu bose “wowe”.
Mu gukusanya amakuru bwite akwerekeyeho, tuyakura ahantu henshi harimo aha hakurikira:
Amakuru yerekeranye n’akazi mu gihe cyo guha akazi abakozi bashya cyangwa mu gihe cyo kugenzura amakuru yerekeranye n’abakozi ahari
Igihe winjiye mu biro byacu uzanywe no gusaba serivisi za banki
Igihe cyo gushyiraho abagemurira sosiyete ibicuruzwa cyangwa abayihagararira
Iyo utugannye mu buryo butaziguye uri gufunguza konti cyangwa iyo tugirana imikoranire yo mu rwego rw’ubucuruzi na we cyangwa n’umukiriya mukorana
Mu bandi bantu igihe turi gukora ubugenzuzi muri gahunda yo gukorana ubushishozi cyangwa iyo dukora ibikorwa byo gukurikirana – nidukora ibingibi, tuzabikumenyesha igihe uzaba uri gusaba konti amagenzura nyakuru azaba ari gukorwa.
Dukusanya amakuru akwerekeyeho yo muri ibi byiciro bikurikira:
Tukuvanaho mu buryo buryo butaziguye amakuru akurikira Tuvana ku bandi bantu amakuru akurikira
Amazina Amakuru arebana n'ibihano wafatiwe niba hari ahari
Icyo ukora Amakuru arebana n'Umunyapolitiki niba hari ahari
Igihe wavukiye Amakuru arebana n'Imyitwarire niba hari ahari
Amakuru arebana n'abo ubarizwa nk'aderesi yawe muri iki gihe no mu gihe cyahise, nomero za telefone, na imeyili Amakuru arebana no kumenya niba warahombye/utabasha kwishyura imyenda urimo, niba hari ahari
Ubwenegihugu Amakuru arebana no kumenya niba warahamijwe ibyaha n'inkiko n'ibyaha wakoze, niba hari ahari.
Uko utuye mu gihugu Igitabo kibamo nomero za telefone, niba hari igihari
Uko uhagaze mu rwego rw'akazi Amakuru mabi yatangajwe mu bitangazamakuru
Amakuru arebana n'amafaranga winjiza Amakuru arebana n'inguznyo mu gihe cyahise
Amakuru arebana n'aho umukoresha wawe abarizwa Amakuru arebana n'abagize inama y'ubutegetsi mu kigo runaka
Irangamimerere Abantu bafite ububasha bukomeye bwo kugenzura mu kigo runaka
Abo utunze
Aho ukura amafaranga n'aho ukura ubutunzi
Uko viza yawe ihagaze
Nomero y'ibyangombwa bikuranga ( kenshi na kenshi ni pasiporo cyangwa uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga).
Amakuru arebana n'izindi konti za banki
Gufata ijwi ( igihe uhamagaye kuri santrali tuvuganiraho n'abakiriya cyangwa kuri rimwe mu mashami yacu)
CCTV footageAmashusho ya kamera (CCTV footage)
Aho usorera
Nomero iranga umusoreshwa
Nomero y'ubwishingizi bwo mu gihugu
Amakuru yerekeranye n'amavuko nk'umugi/Igihugu wavukiyemo
Amakuru yerekeranye n'icyo ukora niba uri umunyapolitiki
Amakuru yerekeranye n'umwanya wa politiki umwe mu bagize umuryango wawe arimo ni ukuvuga uwo mwashakanye, uwo mubana, abana n'abo bashakanye n'abo babana, ababyeyi bawe niba ari abanyapolitiki.
Amakuru yerekeranye n'imyanya ya politiki abo mufatanyije barimo niba ari abanyapolitiki
Amakuru yerekeranye na nyirinzu utuyemo
Amakuru arebana n'umutekano atuma ubasha kugera kuri konti yawe akanafasha kugenzura umwirndoro wawe
Imikono
Nk’uko biteganywa n’itegeko rirengera ibanga ry’amakuru bwite, twemerewe gusa gukoresha amakuru bwite yawe mu gihe dufite impamvu zishingiye ku mategeko zo kubikora.Iyo dukoresha amakuru akwerekeyeho ku mpamvu z’ubucuruzi, tugendera kuri izi mpamvu zishingiye ku mategeko zikurikira:
Hari izindi ngingo z’inyongera zigabanya impamvu zishobora gutuma twemererwa gukusanya no gukoresha amakuru arebana n’ibyaha nshinjabyaha inkiko zahamije umuntu. Dushobora gutunganya amakuru arebana n’ibyaha nshinjabyaha inkiko zahamije umuntu iyo tugomba kubikora kugirango tubashe kuzuza inshingano dusabwa mu rwego rw’ubugenzuzi. Mu mbonerahamwe ikurikira, turibusobanure impamvu itumu dukoresha amakuru bwite n’ingingo zishingiye ku mategeko zitwemerera gukoresha amakuru bwite akwerekeyeho kubera izo mpamvu. Aho ari ngombwa, twagaragaje kandi inyungu zacu zumvikana zituma dutunganya amakuru bwite akwerekeyeho.
Dushobora gutunganya amakuru bwite akwerekeyeho ku mpamvu zirenze imwe zemewe n’amategeko bitewe n’impamvu yihariye ituma dukoresha amakuru bwite yawe. Duhamagare niba ukeneye ibindi bisobanuro ku byerekeranye n’impamvu zihariye zemewe n’amategeko dushingiraho mu gutunganya amakuru bwite yawe niba mu mbonerahamwe ikurikira harashyizwemo impamvu irenze imwe.
Intego na/cyangwa igikorwa Impamvu yemewe n’amategeko yo gutunganya amakuru Gufata ibyemezo ku byerekeranye no kuguha inguzanyo cyangwa kuyiha umukiriya mufite aho muhuriye
Dukenera amakuru amwe n’amwe kugirango tubashe kubahiriza inshingano zacu zishingiye ku mategeko. Urugero, dukenera amakuru uduha kugirango tubashe kubahiriza ibyo dusabwa mu rwego rw’ubugenzuzi ku byerekeranye no kumenya abakiriya bacu no gukora ubugenzuzi bujyana no gukumira iyezandonke mbere yo guha serivisi umukiriya mushya no mu gihe dukorana n’umukiriya. Dukenera kandi amakuru amwe n’amwe kugirango tubashe kuguha serivisi no gushyira mu bikorwa amasezerano yacu na we. Urugero, dukenera amakuru arebana n’aho ubarizwa kugirango tujye tubasha guhanahanamakuru na we ku byerekeranye na konti ya we.
Iyo hari amakuru akenewe kubera izi mpamvu hanyuma ntuyatange, ntabwo tuba tubasha kuguha serivisi cyangwa kuziha umukiriya mufite aho muhuriye ( iyo ariko bimeze). Iyo udatanze amakuru nk’uko ubisabwa mu gihe dukorana/umukiriya wacu, bishobora kuba ngombwa ko duhagarika kuguha serivisi/umukiriya wacu ( iyo ariko bimeze).
Tugeza ku bandi amakuru bwite akwerekeyeho mu buryo bukurikira:
Gutanga amakuru ku myenda: " Iyo udusabye serivisi nshya, duha amakuru akwerekeyeho Ibiro bishinzwe ihererekanyamakuru ku myenda (CRB) kugirango bisuzume niba wowe cyangwa ikigo cy’ubucuruzi cyawe gishobora kwishyura, gucunga konti ufite muri banki yacu, kwemeza niba amakuru utanze ari ukuri no ku mpamvu zo gukumira uburiganya n’ibyaha.
Igihe cyose uzaba ukorana na Banki, tuzakomeza guhanahana na CRB amakuru akwerekeyeho. Tuzajya tumenyesha CRB amakuru ku byerekeranye n’uko ugenda wishyura umwenda wawe cyangwa niba unaniwe kuwishyura wose uko wakabaye cyangwa kuwishyurira ku gihe.
Ubusabe bwo gukora ubushakashatsi bwa CRB bushyira ikimemyetso cy’ubushakashatsi kuri dosiye yawe isaba inguzanyo iba igaragara igihe usaba inguzanyo, ikarita yo kubikuza no kwishyurana, ingwate cyangwa ugerageza gufunguza indi konti. Mu gihe mwakoze ubusabe buhuriweho, tuzahuriza hamwe amakuru aberekeyeho kandi ugomba kubimenyesha mugenzi wawe mbere yo gutanga ubusabe.
Iyo tubwiye abandi bantu amakuru bwite akwerekeyeho, dufata ingamba zikwiye zigamije kubungabunga ayo makuru no kugirango ayo makuru abashe gukoreshwa gusa ku mpamvu zumvikana zijyanye n’ibikubiye muri iri Tangazo rirebana n’ibanga rigirirwa amakuru bwite.
Ufite umubare runaka w’uburenganzira ku byerekeranye n’amakuru akwerekeyeho. Ubwo burenganzira burimo ubu bukurikira:
Iyo BPR BANK RWANDA PLC ikomeje gukoresha amakuru bwite ikarenza igihe yagombaga kuyakoresha ku mpamvu yari yarayakusanyirije mu mbere.
Iyo BPR BANK RWANDA PLC ihera ku kwemera nk’ingingo yemwe mu rwego rw’amategeko ishingiraho itunga amakuru noneho ukavanaho ukwemera kwawe (kenshi na kenshi ntabwo dushingira ku kwemera)
Iyo BPR BANK RWANDA PLC ishingira ku nyungu zumvikana nk’ingingo yemewe mu rwego rw’amategeko mu gutunganya amakuru hanyuma ukanga ko ibyo bikorwa kandi hakaba ari nta yindi mpamvu bijyana ituma tubasha gukomeza icyo gikorwa cyo gutunganya amakuru.
Iyo amakuru bwite yatunganyijwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko ( ni ukuvuga kutubahiriza ibisabwa n’amategeko arengera amakuru bwite)
Iyo ari ngombwa gusiba amakuru bwite hagamijwe kubahiriza inshingano iteganywa n’amategeko
Ufite uburenganzira bwo kwanga ko dukoresha amakuru bwite akwerekeyeho igihe dushingira ku nyungu zumvikana cyangwa dukora igikorwa cy’inyungu rusange kugirango icyo gikorwa cyo gutunganya amakuru kijyane n’amategeko. Iyo ubyanze, dukora isuzuma kugirango tumenye niba dufite impamvu yumvikana bijyana iduha uburenganzira bwo gukomeza gutunganya amakuru bwite akwerekeyeho.
Niba wifuza gukoresha ubwo ari bwo bwose mu burenganzira bwawe cyangwa kumenya byinshi bisumbyeho, gana Umukozi ushinzwe kubungabunga amakuru , BPR Bank Rwanda PLC KN 67, Street 2, P.O. Box 1348, Kigali, Rwanda, Tel: +250 788 140 000 / 788 187 200, Email: dpo@bpr.rw
Niba ufite ibibazo/ibirego ibyo ari byose ku byerekeranye n’uburyo dukoresha amakuru bwite akwerekeyeho, gana Umukozi ushinzwe kubungabunga amakurur, BPR Bank Rwanda Plc KN 67, Street 2, P.O. Box 1348, Kigali, Rwanda, Tel: +250 788 140 000 / 788 187 200, Email: dpo@bpr.rw Azagufasha gukemura icyo kibazo. Niba tutabashije gukemura ikibazo cyawe, ufite uburenganzira bwo kugishyikiriza ubuyobozi bushinzwe kubungabunga amakuru bwite mu Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Umutekano w’Ibijyanye n’Ikoranabuhanga mu Itangazabumenyi n’Itumanaho.