Unyuze ku muhuza wa Bancassurance wa BPR Bank Rwanda Plc, ubu bisigaye byoroshye kurusha mbere kubona serivisi z’ubwishingizi. Bancassurance ya Banki yabashije kugera ku bwumvikane n’ibigo by’ubwishingizi ku byerekeranye n’ibiciro by’ubwishingizi, amasezerano y’ubwishingizi ndetse no ku bwishingizi bwisumbuyeho bishimishije ku isoko.
Iki gisubizo cya bancassurance kizafasha banki kurinda mu buryo bukwiye umutungo wa yo kandi kigabanye ibyuho n’ibihombo banki n’abakiriya bayo bahura nabyo yizera ko abantu bose ku giti cyabo na sosiyete z’ubucuruzi zifuza kubona inguzanyo za banki bafite ubwishingizi bukwiye hakurikijwe amategeko n’amabwiriza ameze neza. Mu gushyiraho ahantu hamwe hatangirwa serivisi z’ubwishingizi mu nzu banki ikoreramo, bizafasha banki gukurikirana no kugabanya ingorane zijyana n’ubwishingizi zishingiye ku ngwate zihabwa banki, imitungo itimukanwa igurwa amafaranga ya banki ndetse n’ubwishingizi bw’ubuzima.
Ituma ingwate yawe iba yishingiwe igihe habayeho ibintu bidasanzwe.
Bwishingira inguzanyo iba itararangira kwishyurwa iyo nyir’ukugurizwa apfuye.
Bumeze nk’ubwishingizi bw’ubuzima bujyana n’inguzanyo itishingiwe ariko bugakora by’umwihariko ku nguzanyo zishingiwe.
Butanga ubwishingizi bwo mu rwego rw’imari igihe habayeho urupfu rw’umukozi w’ingenzi.