Unyuze ku muhuza wa Bancassurance wa BPR Bank Rwanda Plc, ubu bisigaye byoroshye kurusha mbere kubona serivisi z’ubwishingizi. Bancassurance ya Banki yabashije kugera ku bwumvikane n’ibigo by’ubwishingizi ku byerekeranye n’ibiciro by’ubwishingizi, amasezerano y’ubwishingizi ndetse no ku bwishingizi bwisumbuyeho bishimishije ku isoko.
Iki gisubizo cya bancassurance kizafasha banki kurinda mu buryo bukwiye umutungo wa yo kandi kigabanye ibyuho n’ibihombo banki n’abakiriya bayo bahura nabyo yizera ko abantu bose ku giti cyabo na sosiyete z’ubucuruzi zifuza kubona inguzanyo za banki bafite ubwishingizi bukwiye hakurikijwe amategeko n’amabwiriza ameze neza. Mu gushyiraho ahantu hamwe hatangirwa serivisi z’ubwishingizi mu nzu banki ikoreramo, bizafasha banki gukurikirana no kugabanya ingorane zijyana n’ubwishingizi zishingiye ku ngwate zihabwa banki, imitungo itimukanwa igurwa amafaranga ya banki ndetse n’ubwishingizi bw’ubuzima.

BPR Bank itanga serivisi z’ubuzima zinyuranye:

Ubwishingizi bw’ingwate

Ituma ingwate yawe iba yishingiwe igihe habayeho ibintu bidasanzwe.

Ubwishingizi bw’ubuzima bujyana n’inguzanyo (itishingiwe)

Bwishingira inguzanyo iba itararangira kwishyurwa iyo nyir’ukugurizwa apfuye.

Ubwishingizi bw’ubuzima bujyana n’inguzanyo (yishingiwe)

Bumeze nk’ubwishingizi bw’ubuzima bujyana n’inguzanyo itishingiwe ariko bugakora by’umwihariko ku nguzanyo zishingiwe.

Ubwishingizi bw’umuntu w’ingenzi

Butanga ubwishingizi bwo mu rwego rw’imari igihe habayeho urupfu rw’umukozi w’ingenzi.

Inyungu zo guhitamo Bancassurance ya BPR Bank:

  • Ifatabuguzi ritagereranywa : EBPR Bank ikorana n’abafatabuguzi bafite inararibonye banditse amateka akomeye mu rwego rw’imari bakagira n’amateka agaragara mu bijyanye no gukemura ibibazo.
  • Ibiciro bihiganwa ku isoko: BIbiciro by’ubwishigizi bishobora koroshywa kandi bihiganwa ku isoko.
  • Ubujyanama bwo mu rwego rw’umwuga:Abakozi babyigiye bagufasha guhitamo ubwishingizi bukwiye kandi bagakemura ibibazo by’abakiriya mu buryo bubereye.
  • Ishyirwa mu bikorwa ryishuse:Ibyemezo n’inyandiko by’ubwishingizi bitangwa ako kanya.
  • Quick Turnaround Time: Insurance certificates and cover notes are issued promptly.
  • Gahunda yo kwishyura ishobora koroshywa:PAmafaranga y’ubwishingizi akurwa mu buryo butaziguye kuri konti ya BPR Bank y’umukiriya.

Ndashaka kumenya ibijyanye na Ubwishingizi bw’ubuzima Mfite Ikibazo?

Nzanzwe ndi umukiriya

You might also be interested in: