Iyi Biashara Club yashyiriweho abacuruzi mu Rwanda. Ishyiraho aurubuga rwo guteza ubucuruzi imbere itanga ibisubizo na serivisi z’ubujyanama. Abari muri iyi Club babasha guhura n’abandi bacuruzi bakorana (baba bahuye mu buryo bw’ikoranabuhanga cyangwa mu buryo bw’imbonankubone);bagahabwa amahugurwa ku byerekeranye n’ubumenyi ngiro bw’ingenzi bwabafasha guteza imbere ubucuruzi bwabo ndetse no gutanga serivisi bahisemo. Jya muri Club uyu munsi maze uteze imbere ubucuruzi bwawe!

Ibyiza Byayo

Amahirwe yo kumenyana n’abandi

Menyana n’abandi bacuruzi mukeneye ibintu bimwe kandi ntiwiteshe amahirwe yo kumenyekanisha ubucuruzi bwawe!

Serivisi z’agahebuzo

Nk’umuntu uri muri Club, ushobora guhabwa serivisi ku biciro by’agahebuzo kuri serivisi za banki uhisemo ukanabasha guhabwa serivisi zo kuvunja amafaranga y’amanyam.ahanga ku biciro byumvikanyweho.

Guhabwa serivisi mu buryo bw’icyubahiro mu mashami yose ya BPR Bank Rwanda

Ishimire guhabwa serivisi mu cyubahiro kuri gishe hamwe na serivisi z’ubujyanama ku bucuruzi wawe, kubasha kubona inyandiko zijyanye n’amategeko mu buryo bworoshye, koroherezwa ibikorwa byo gusaba inguzanyo, no kudatonda umurongo igihe usaba serivisi!

Inama nyunguranabitekerezo

n’amahugurwa mu bijyanye n’ubucuruzi Tyaza ubumenyi ngiro bwawe mu bijyanye n’ubucuruzi ukoresheje amahugurwa menshi atangwa hifashishijwe ikoranabuhanga cyangwa atangirwa mu nama nyunguranabitekerezo zikorwa imbonankubone.

Urubuga rw’amakuru

Jya ku rubuga ushobora gukuraho ubumenyi bwinshi, imfashanyigisho, n’ibikoresho by’ubucuruzi by’ingirakamaro maze ukomeze ugire amakuru ku bntu byose bigira ingaruka ku bucuruzi bwawe.

Ibisabwa*

  • Yakira abafite konti z’ubucuruzi.
  • Kuzuza ifishi yo gusaba kuba umunyamuryango.

Uko Wakwinjira Muri Club

Dusure ku ishami iryo ari ryo ryose rya BPR Bank.

Niba ukeneye andi makuru, duhamagare kuri izi numero zikurikira:

Hamagara kuri: 0788140000 / 0788187200

Twandikire kuri Imeyili: contactus@bpr.rw / info@bpr.rw .

Amafaranga Ya Serivisi Asabwa*

Amafaranga yo kuba Umunyamuryango: BPR Bank isaba amafaranga macye kandi y’inyongeragaciro ku mafaranga asabwa kuri serivisi zitangwa na banki zisanzwe. Uburyo bwo kwishyura bushobora kumvinawaho bitewe n’ibyo ukeneye kandi wifuza ( amafaranga yo kuba umunyamuryango ashobora kwishyurwa buri mwaka, kabiri mu mwaka, buri gihembwe cyangwa buri kwezi).

Ndashaka kumenya ibijyanye na Itsinda ry' abacuruzi Mfite Ikibazo?

Nzanzwe ndi umukiriya

Ushobora no kumva wifuza: