Iyi ni inguzanyo ifasha abakiriya kugura imashini n’ibikoresho bikoreshwa mu bucuruzi no mu buhinzi nk’inzu zihingwamo (green house), ibikoresho byo kuhira imirima, ibikoresho bitunganya amavuta, imashini zikata ubwatsi, ibikoresho bya torotoro, imodoka zitwara umusaruro nk’ibinyampeke, amata n’ibindi.
Iyi ni inguzanyo ifasha abacuruzi bakora ubucuruzi bushingiye ku buhinzi gukemura ibibazo byabo bijyanye no kubona amafaranga yo gukoresha. Abo bacuruzi barimo abavuzi b’amatungo n’abacuruzi b’inyongeramusaruro, abatunganya umusaruro wo mu buhinzi, abacuruzi b’imyaka (ibinyampeke, imboga,n’ibindi), abacuruzi b’amatungo.