Dufasha ikigo cyawe tugiha inguzanyo igera kuri 70% y’ikiguzi cy’ibicuruzwa biba bigomba kugemurwa hakurikijwe inyandiko itumiza ibicuruzwa imbere mu gihugu iba yatanzwe n’umukiriya na/cyangwa uwatanze amasezerano; tukagufasha gutanga ibicuruzwa na serivisi wiyemeje gutanga.
Reka tugufashe gukora akazi kawe neza!
Hatangwa inguzanyo ishobora kugera kuri 70% by’ikiguzi cy’ibicuruzwa biba bigomba gutangwa.
Igihe ntarengwa cy’iminsi 90 bitewe n’imiterere y’amasezerano
Ese ukorera ku masezerano cyangwa ukora akazi gashingiye ku mushinga? Tugufasha gukomeza gukora mu gihe ugitegereje kwishyurwa urangije umushinga tuguha inguzanyo ya 70% y’inyemabuguzi yawe.
Turi abafatanyabikorwa bagufasha kongera umusaruro. Niba ikigo cy’ubucuruzi cyawe gikeneye umutungo wimukanwa kugirango kibashe gukora, iki ni cyo gicuruzwa kikubereye. Tuzagufasha kugura ibinyabiziga bikoresha moteri nk’imodoka, amakamyo y’ubucuruzi aremereye n’amamodoka atwara abanyeshuri ndetse n’imashini zikoreshwa mu nganda,ibikoresho by’ubuhinzi, iby’ubuvuzi, iby’ubwubatsi, ndetse n’ibindi.
Rimwe na rimwe, icyo uba ukeneye ni inkunga nto kugirango ubashe gucunga ubucuruzi bwawe. Inguzanyo z’ingoboka dutanga ziguhesha imbaraga zo mu rwego rw’imari zigufasha guhorana amafaranga yo gucunga ibikorwa rusange no kugira amafaranga ahagije yo gukoresha mu bucuruzi bwawe.
Igufasha kwishyura amafaranga y’ubwishingizi bumara igihe runaka ari nako bigabanya ingorane zo mu rwego rw’imari zijyanye no kwishyura amafaranga y’ubwishijgizi atangirwa rimwe. Iyi nguzanyo ikoreshwa mu kugura ubwishingizi bw’ibi bikurikira: amazu, imodoka, amakamyo, ubwishingizi bwo kwivuza, ibikoresho byo mu biro, ibicuruzwa biri mu bubiko, n’ibindi.