Inguzanyo yo kugura inzu itangwa mu rwego rwa gahunda yo kugura inzu iciriritse igenewe icyiciro cy’abantu binjiza amafaranga macye. Ituma abantu bose babasha gutangira urugendo rwo kugura inzu.
Tugufasha kwigurira inzu yo guturamo yaba iyo mu nsisiro cyangwa hanze yayo.
Dutanga inguzanyo kugeza ku 100% by’agaciro k’umutungo utimukanwa cyangwa by’ikiguzi cyawo bitewe n’ikiba ari gitoya ku nzu yo guturamo.
Nta bihano bihabwa uwishyuye mbere igice cy’inguzanyo yahawe.
Nta bihano bihabwa uwishyuye ibyiciro byishyurwa buri kwezi mu buryo bwihuse.
*Ibiciro bishobora guhinduka.*