Ikaze Ahagenewe Umuhezo Wawe Wa BPR Bank

Muri BPR Bank, umuhezo wawe niwo uturaje ishinga. Twizerera mu gukorera mu mucyo no kuguha uburenganzira bwo kwicungira amakuru akwerekeyeho. Koresha uru rubuga rutekanye ufate icyemezo k uburyo wifuza ko dukoresha amakuru bwite ndetse n’ajyanye n’ubukungu.

BPR Bank izakusanya gusa amakuru yihariye akwerekeyeho mu gihe bibaye ngombwa kugirango igere ku ntego zateganyijwe mu itangazo rivuga ku bijyanye no kubika ibanga riboneka ku rubuga. Dukusanya amakuru akwerekeyeho ubanje kubimenyeshwa no kubitangira uburenganzira kereka mu gihe uburenganzira bwatanze mbere budashobora kuboneka kubw’impamvu zifatika no mu gihe gutunganya amakuru bibanza kwemerwa n’amategeko.

Amakuru y’umwirondoro

Tanga uburenganzira

(Mu gutanga uburenganzira, uduhaye ubushobozi bwi kubika mu buryo butekanye no gucunga amakuru bwite akwerekeyeho ndetse n’ay’ibijyanye n’ubukungu, ari nako udufasha kuguha serivisi za banki zikoroheye kandi zijyanye n’ibyo ukeneye.)

Kwanga gutanga uburenganzira

(Mu gihe udatanze uburenganzira , wizere ko twubaha icyemezo cyawe. Gusa na none, umenye ko biza kugabanya ubushobozi bwacu bwo kuugezaho serivisi zihariye.)



Ni iyihe mpamvu wagombye guhitamo banki ya BPR?

  • Umutekano mbere ya byose:** Dukoresha uburyo bugenzweho n’ingamba z’umutekano mu rwego rwo kurinda amakuru yawe igihe cyose .
  • Igenzura ryoroshye: Ufite ubushobozi bwo guhindura igenamikorere rijyanye no gutanga uburenganzira igihe cyose unyuze ku mwirondoro wawe wa banki kuri interineti.
  • Imikorere ijyanye n’ibyo wifuza: Gutana uburenganzira bidufasha kukugezaho imikorere yihariye ijyanye n’ibyifuzo byawe
  • Ubufasha butangwa n’impuguke: Itsinda ryacu ritanga ubufasha ryiteguye kugufasha ku kibazo cyose wagira kijyanye n’amakuru akwerekeyeho ndetse n’amahitamo yawe ajyanye no gutanga uburenganzira.

Fata icyemezo kigendeye ku makuru nyayo ku bijyanye n’umutekano w’amakuru akwerekeyeho uyu munsi. Kora amahitamo ajyanye nibyo ukunda maze ukorane na banki hagendewe kubyo wahisemo. Urakoze guhitamo Banki ya BPR.

Ufite ibibazo? Menyesha itsinda ryacu rifasha abakiriya kuri:

Emeli: contactus@bpr.rw

Telefone: +250 788 187 200 / +250 788 140 000

Fomu Yo Gutanga Uburenganzira Ku Makuru Bwite