Inguzanyo itangwa na BPR Bank Rwanda yo kugura inzu yinjiza amafaranga
Inguzanyo itangwa na BPR Bank Rwanda yo kugura inzu yinjiza amafaranga igufasha gushora amafaranga mu mitungo itimukanwa izajya yinjiza amafaranga.
Ushobora kugura cyangwa kubaka inzu z’ubucuruzi zinjiza amafaranga.
Inguzanyo kugeza ku 80% by’agaciro k’umutungo utimukanwa cyangwa by’ikiguzi cyawo bitewe n’ikiba ari gitoya ku nzu y’ubucuruzi.
Inguzanyo kugeza kuri 70% y’ikiguzi cyo kubaka inzu y’ubucuruzi.
Inguzanyo yo kugura inzu y’ubucuruzi ishobora kumara kugeza ku myaka 10.
Nta bihano bihabwa uwishyuye mbere igice cy’inguzanyo yahawe.
Nta bihano bihabwa uwishyuye ibyiciro byishyurwa buri kwezi mu buryo bwihuse.
*Ibiciro bishobora guhinduka.*