BPR Bank Swift Transfer iguha serivisi zihebuje mu bijyanye no kohererezanya amafaranga ajya cyangwa ava mu bindi bihugu. Amafaranga yawe yambuka umupaka mu buryo bwihuse cyane; ibyo bigatuma ibyo ukeneye ubasha kubigeraho ari nta kibazo aho waba uherereye ku isi yose.
Si nko mu bihe byahise aho umuntu yagombaga gutegereza ibyumeru kugirango ibikorwa byo kohererezanya amafaranga mu rwego mpuzamahanga bibashe gukorwa. Ibikorwa byo kohererezanya amafaranga hakoreshejwe SWIFT kenshi na kenshi biba byarangiye mu munsi umwe cyangwa ibiri. Uyu muvuduko utuma amafaranga yawe abasha kugera ku wo agenewe mu buryo bwihuse.
Kuba ubutumwa bwohererezanywa bushyirwa muri kode bituma amakuru yerekeranye n’igikorwa cya SWIFT akomeza kuba ibanga. Ubu buryo bwo kubungabunga umutekano ni ingenzi mu bijyanye no kubungabunga amakuru y’imari y’ibanga mu gihe hakorwa igikorwa cyo kohererezanya amafaranga.
SWIFT ihuriza hamwe ibigo birenga 11.000 mu bihugu birenga 200; ibyo bigatuma amafaranga yawe abasha kugera ku wo agenewe mu buryo butekanye kandi ku gihe.
BPR BANK RWANDA PLC SWIFT: BPRWRWRW
BANKI DUKORANA NA ZO KU MADOLARI Y’AMERIKA: