Iriburiro

BPR Bank Rwanda Plc (BPR Bank) ibika kandi /cyangwa ikabona amakuru ku mashini nk’amadosiye abikwa n’imbuga za interineti kuri mudasobwa kandi igatunganya amakuru areba umuntu ku giti cye nk’umubare uranga umuntu ku giti cye n’amakuru yemewe yoherezwa n’imashini mu rwego rwo kwamamaza no gutanga ubutumwa byihariye, gupima ubutumwa bwamamaza n’ubundi butumwa, n’ibitekerezo by’abasoma ubutumwa ndetse no guteza imbere no kunoza serivisi.

Iyi politiki yerekeranye n’amadosiye abikwa n’imbuga za interineti kuri mudasobwa isobanura uburyo BPR Bank ikoresha ayo madosiye, uduce tugize amashusho (pixels), n’irindi koranabuhanga bimeze kimwe ( byose hamwe byitwa “ amadosiye abikwa n’imbuga za interineti kuri mudasobwa ”) ku rubuga rwa interineti rwayo no kuri sisitemu ya mobile banking ("Apps"), ndetse n’amahitamo yawe muri urwo rwego.

Iyo ukoresheje urubuga rwa interineti cyangwa/na sisitemu byacu, uba wemeye ko dukoresha amadosiye abikwa n’imbuga za interineti kuri mudasobwa nk’uko biteganywa n’iyi politiki yerekeranye n’amadosiye abikwa n’imbuga za interineti kuri mudasobwa. Niba utemeye ko dukoresha amadosiye abikwa n’imbuga za interineti kuri mudasobwa, kura ku murongo muri mudasobwa yawe cyangwa mu zindi mashini amadosiye abikwa n’imbuga za interineti kuri mudasobwa ( ugenda mu gice cya "Managing your cookies preferences" cyo kuri settings ya browser yawe).

Amadosiye abikwa n’imbuga za interineti kuri mudasobwa bisobanura iki?

Amadosiye abikwa n’imbuga za interineti kuri mudasobwa ni amadosiye agizwe n’inyandiko ngufi abikwa kuri mudasobwa yawe, muri sisitemu ya mobile banking cyangwa ku yindi mashini iyo ugisura bwa mbere urubuga rwa interineti rurimo amakuru yerekeranye n’uko wagiye usura urwo rubuga rwa interineti. Iyo ugarutse ku mbuga za interineti – cyangwa usuye imbuga za interineti zikoresha ayo madosiye abikwa n’imbuga za interineti kuri mudasobwa- zihita zimenya ayo madosiye abikwa n’imbuga za interineti kuri mudasobwa zikanamenya imashini isura urubuga.

Amadosiye abikwa n’imbuga za interineti kuri mudasobwa ntabwo mu buryo bw’umwihariko aba arimo amakuru ayo ari yo yose aranga uyakoresha , ariko amakuru bwite akwerekeyeho tubika ashobora kujyana n’amakuru abikwa mu madosiye twakira abikwa n’akurwa mu mbuga za interineti kuri mudasobwa.

Amadosiye abikwa n’imbuga za interineti kuri mudasobwa tuyakoresha iki?

Ayo madosiye tuyakoresha ibi bikurikira:

  • Afasha abayakoresha gusura neza urubuga rwa interineti agafasha apulikasiyo ishakisha amakuru (browser) kwibuka amakuru yihariye yerekeranye n’uyikoresha runaka.
  • Afasha kwibuka no kubara umubare w’abasura urubuga rwa interineti no gusesengura uko urubuga rwa interineti rwacu rukora.
  • Afasha kwibuka izina ryawe nk’ukoresha urubuga n’ibyo ukunda. Ibi bituma byoroha guhuza mu buryo bwihuse ibyo ukunda no gutuma ubutumwa weretswe burushaho kujyana n’ubwo ukeneye.
  • Akurinda gukorerwa uburiganya akanakomeza kunoza uburyo bwo kubungabunga umutekano.
  • Adufasha kwiga uburyo abantu bakoresha imbuga za interineti na apulikasiyo n’izindi serivisi zacu; bityo tukaba dushobora kuzinoza.
  • Adufasha kwiga uburyo abantu bakoresha imbuga za interineti na apulikasiyo n’izindi serivisi zacu; bityo tukaba dushobora kuzinoza. Adufasha gufata ibyemezo ku byerekeranye n’ibicuruzwa na serivisi zacu ndetse n’ibindi dutanga bishobora kuba bibabereye.
  • Adufasha guhuza n’imikorere yacu n’iyamamazabucuruzi musanga ku mbuga nkoranyambaga, muri apulikasiyo zinyuranye no ku zindi mbuga za interineti.

Ntabwo tuzagurisha cyangwa ngo dutange amakuru arebana n’amadosiye abikwa n’imbuga za interineti kuri mudasobwa utabanje kubyemera. Niba ufite impungenge ku byerekeranye n’amakuru akwerekeyeho, ufite uburenganzira bwo gusaba ko dukosora ibyo usanga bidakwiye mu makuru yawe ku buntu.

Dukoresha ubwoko bw’amadosiye abikwa n’imbuga za interineti kuri mudasobwa bukurikira:

We use cookies for the following:

Helping the users optimise their visit on the website by enabling the browser to remember information specific to a given user. Recognise and count the number of visitors, analyse how well our website is performing. Remember your username and preferences. This makes it possible to match your preferred interests more quickly and make the content displayed more relevant to you. Protect you from fraud and keep improving security. Study how people use our websites and apps and our other services, so we can improve them. Decide which of our products, services and offers may be relevant for you. Tailor the marketing you see on social media, apps and other websites. We will not sell or distribute cookie information without your prior consent. If you are concerned about your data, you have the right to require us to correct any inaccuracies in your data free of charge.

We use the following types of Cookies:

Dukoresha ubwoko bw’amadosiye abikwa n’imbuga za interineti kuri mudasobwa bukurikira:

Amadosiye abikwa n’imbuga za interineti kuri mudasobwa akorwa igihe usura urubuga

Aya ni amadosiye abikwa n’imbuga za interineti kuri mudasobwa akorwa mu kadosiye k’apulikasiyo ishakisha amakuru kuri interineti gusa igihe uri gusura urubuga rwa interineti. Aya madosiye ata agaciro kandi agahita yisiba igihe ufunze apulikasiyo ishakisha amakuru kuri interineti.

Amadosiye abikwa n’imbuga za interineti kuri mudasobwa ahoraho

Ayo madosiye aguma mu kadosiye k’apulikasiyo ishakisha amakuru kuri interineti akongera kugaruka igihe wongeye gusura urubuga rwa iterineti rwakoze iyo dosiye ubwayo. Dosiye ibikwa n’imbuga za interineti kuri mudasobwa ihoraho ntabwo ivaho iyo ufunze apulikasiyo yawe ishakisha amakuru kuri interineti, iguma mu kadosiye k’iyo apulikasiyo kugeza igihe cyagenwe muri dosiye y’ amadosiye abikwa n’imbuga za interineti kuri mudasobwa.

Amadosiye abikwa n’imbuga za interineti kuri mudasobwa arebana n’imikorere

Aya madosiye abikwa n’imbuga za interineti kuri mudasobwa akoreshwa by’umwihariko mu gukusanya amakuru ku byerekeranye n’uburyo ukoresha urubuga rwa interineti rwacu. Urugero, impapuro z’urubuga rwa interineti zikunze gusurwa, cyangwa niba ujya wakira ubutumwa bwo kwibeshya ku mpapuro z’urubuga rwa interineti. Aya madosiye abikwa n’imbuga za interineti kuri mudasobwa akoreshwa gusa mu gukurikirana imikorere y’urubuga kubera ko urukoresha avugana narwo. Aya madosiye abikwa n’imbuga za interineti kuri mudasobwa ntabwo akusanya amakuru arebana n’abasuye urubuga; ibyo bikaba bisobanura ko amakuru yose akusanywa ataranga uwo yerekeyeho kandi akaba akoreshwa gusa mu kunoza imikorere y’urubuga rwa interineti.

Amadosiye y’abandi bantu abikwa n’imbuga za interineti kuri mudasobwa

Amadosiye y’abandi bantu abikwa n’imbuga za interineti kuri mudasobwa ashyirwa ku rubuga na bamwe mu bandi bantu dukorana hagamijwe gukusanya amakuru amwe n’amwe mu bakoresha urubuga rwa interineti iyo bakora ubushakashatsi, nko ku byerekeranye n’imyitwarire, ibyiciro by’abakoresha urubuga cyangwa akamenyero mu bijyanye n’imikoreshereze y’amafaranga.

Amadosiye abikwa n’imbuga za interineti kuri mudasobwa arebana n’imikoreshereze

Amadosiye abikwa n’imbuga za interineti kuri mudasobwa arebana n’imikoreshereze afasha urubuga rwa interineti rwa BPR Bank kwibuka ibyo ukoresha urubuga rwa interineti akunda cyangwa amahitamo ye ku byerekeranye n’urwo rubuga harimo izina rye nk’ukoresha urubuga, akarere ke, n’ururimi akoresha. Ibi bituma urubuga rwa interineti rubasha gutanga amakuru/serivisi ihuye n’ukoresha urubuga iyo avuze akarere ke. Ayo madosiye ntabwo aranga uwo yerekeyeho kandi ntabwo akurikirana igikorwa cyo gushakisha amakuru ku zindi mbuga za interineti.

Ni gute wabasha gucunga amadosiye abikwa n’imbuga za interineti kuri mudasobwa wahisemo?

Ushobora guhitamo gufunga, guhanagura cyangwa kuvana ku murongo amadosiye abikwa n’imbuga za interineti iyo apulikasiyo ishakisha amakuru kuri interineti yawe cyangwa imashini yawe ibyemera. Ni byiza kumenya ko iyo ukoresha apulikasiyo ishakisha amakuru kuri interineti kugirango ufunge, uhanagure cyangwa uvane ku murongo amadosiye abikwa n’imbuga za interineti kuri mudasobwa ibyo bigira ingaruka kuri bimwe mu biranga urubuga rwa nterineti n’imikoreshereze yarwo, cyangwa bikaba byatuma utabasha kugera ku bice bimwe by’urubuga rwa interineti. Igihe uri gukura ku murongo amadosiye abikwa n’imbuga za interineti kuri mudasobwa,ugomba gukurikiza amabwiriza atangwa n’apulikasiyo yawe ishakisha amakuru kuri interineti.