Unyuze ku muhuza wa Bancassurance wa BPR Bank Rwanda Plc, ubu bisigaye byoroshye kurusha mbere kubona serivisi z’ubwishingizi. Bancassurance ya Banki yabashije kugera ku bwumvikane n’ibigo by’ubwishingizi ku byerekeranye n’ibiciro by’ubwishingizi, amasezerano y’ubwishingizi ndetse no ku bwishingizi bwisumbuyeho bishimishije ku isoko.
Iki gisubizo cya bancassurance kizafasha banki kurinda mu buryo bukwiye umutungo wa yo kandi kigabanye ibyuho n’ibihombo banki n’abakiriya bayo bahura nabyo yizera ko abantu bose ku giti cyabo na sosiyete z’ubucuruzi zifuza kubona inguzanyo za banki bafite ubwishingizi bukwiye hakurikijwe amategeko n’amabwiriza ameze neza. Mu gushyiraho ahantu hamwe hatangirwa serivisi z’ubwishingizi mu nzu banki ikoreramo, bizafasha banki gukurikirana no kugabanya ingorane zijyana n’ubwishingizi zishingiye ku ngwate zihabwa banki, imitungo itimukanwa igurwa amafaranga ya banki ndetse n’ubwishingizi bw’ubuzima.
Kwishingira imodoka zawe ibyerekeranye n’impanuka, kwibwa no kononekara.
Kwishingira amazu yo guturamo ibyerekeranye n’inkongi y’umuriro, inkuba, n’izindi ngorane zidasanzwe.
Ubwishingizi bumeze nk’ubumaze kuvugwa ariko bujyanye n’imitungo y’ubucuruzi.
Ubwishingizi bwuzuye bw’inkongi y’umuriro bw’imitungo ijyanye n’inganda.
Ubwishingizi bw’ingorane zinyuranye bw’imitungo y’agaciro ( urugero, ibikoresho, imashini).
Ubwishingizi bw’ibikomere biterwa n’impanuka.
Ubwishingizi bw’ibicuruzwa iyo biri mu rugendo mu mazi.
Ubwishingizi bw’imishinga y’ubwubatsi.
Ubwishingizi bw’imitungo ijyana n’ubuhinzi n’ibihingwa.
Ubwishingizi bw’ibyo abandi bantu bashobora kwishyuza bijyanye n’ibikomere ku muburi cyangwa umutungo ushobora kwangirika.
Ubwishingizi bw’ingorane zose bwa mudasobwa/Ibikoresho bya elegitoronike.
Ubwishingizi bw’ibicuruzwa igihe biri mu rugendo.