Turi abafatanyabikorwa bagufasha kongera umusaruro. Niba ikigo cy’ubucuruzi cyawe gikeneye umutungo wimukanwa kugirango kibashe gukora, iki ni cyo gicuruzwa kikubereye. Tuzagufasha kugura ibinyabiziga bikoresha moteri nk’imodoka, amakamyo y’ubucuruzi aremereye n’amamodoka atwara abanyeshuri ndetse n’imashini zikoreshwa mu nganda,ibikoresho by’ubuhinzi, iby’ubuvuzi, iby’ubwubatsi, ndetse n’ibindi.
Gahunda yo kwishyura inguzanyo ishobora kumvikanwaho.
Amafaranga y’igishoro aboneka vuba.
Imikoreshereze y’amafaranga igenda neza kandi n’amafaranga yo gukoresha akaba ahari.
Inyungu ku nguzanyo zisabwa ni nkeya.