Turi umufatanyabikorwa wanyu ubafasha kongera umusaruro mu mirimo yanyu. Niba ikigo cy’ubucuruzi cyanyu gikeneye umutungo wimukanwa kugirango kibashe gukora, iki ni iki igicuruzwa cy’agahebuzo kiberanye na cyo. Tubafasha kugura ibinyabiziga nk’amakamyo, amakamyo y’ubucuruzi aremereye na bisi z’amashuri kimwe n’imashini zikoreshwa mu nganda, ibikoresho bikoreshwa mu buhinzi, mu buvuzi no mu bwubatsi n’ibindi.
Kugura umutungo mushya cyangwa wakoreshejwe nk’imodoka n’ibikoresho byifashishwa mu gukuraho ubutaka.
Kubona inguzanyo yo kugura ibikoresho byifashishwa mu buhinzi, mu bwubatsi, mu buvuzi, mu bukerarugendo, iby’ikoranabuhanga mu ihanahanamakuru bikoreshwa n’ikigo cy’ubucuruzi cyawe.
Ishimire ibiciro bihiga ibindi haba mu ifaranga rikoreshwa mu gihugu cyangwa mu mafaranga y’amanyamahanga.
Amasezerano y’inguzanyo ashobora guhuzwa n’ibyifuzo by’umukiriya; igihe cyo kwishyura inguzanyo kikaba cyagera ku mezi 72.
Shyirisha umutungo wawe mu bwishingizi; bibe nka kimwe mu bigize gahunda yawe.
Kubona Inguzanyo y’Amafranga y’Ubwishingizi n’ibiguzi byo kuyikurikirana.
Igihe ntarengwa imara ni amaezi 60.