Kuvunja

Abakiriya bashobora kugurira cyangwa kugurishiriza amafaranga y’amanyamahanga kuri gishe mu ishami iryo ari ryo ryose rya BPR Bank mu gihugu. Ayo mafaranga aba ahari mu bwoko bunyuranye bw’amafaranga y’amanyamahanga yose akomeye (amadolari, amayero, n’amapawundi) kandi mu noti zikiri nshya.

  • Ibiciro by’ivunjisha bishobora kumvikanwaho ku mafaranga ari hejuru y’amadolari 2.000.
  • Nta mafaranga ya komisiyo asabwa ku bikorwa bijyanye n’amafaranga ari munsi y’amadolari y’Amerika 40.000 cyangwa andi mafaranga bingana mu bundi bwoko bw’amafaranga.
  • Itsinda rishinzwe umutungo wa banki rishobora gushyiriraho abakiriya uburyo bwo kugura cyangwa kugurisha umubare runaka w’amafaranga y’amanyamahanga ku giciro cy’ivunjisha runaka kugirango babashe kwishyura umwenda runaka ku itariki runaka ishobora kugera ku minsi 180 (amezi 6) iri imbere.

    Ibi bigufasha gukuraho ingorane zishobora kuvuka zijyanye n’ibiciro by’ivunjisha zishobora kubaho hagati y’igihe amasezerano akoreswe (itariki) n’itariki y’igihe nyakuri yo gutangiraho ayo mafaranga (itariki y’agaciro k’amafaranga) ari nta yandi mafaranga asabwe.

    • Gushora imari mu Mpapuro Mvunjwafaranga zitangwa na Leta.
    • Gushyira amafaranga no Kuguzanya hagati y’Amabanki.
    • Kuguriza amasosiyete ku Isoko ry’Imari.
    • Kubitsa amafaranga amara igihe kirekire kuri konti atabikuzwa.

    Ndashaka kumenya ibijyanye na Serivisi zo kuvunja Mfite Ikibazo?

    Nzanzwe ndi umukiriya