Serivisi zo KUBIKA IMITUNGO y’abandi n’iz’Ubwizerane bw’Ibigo by’Ubucuruzi

Serivisi za BPR Bank zo Kubika Imitungo y’abandi

Serivisi zo Kubika Imitungo y’Abandi zitangwa na BPR Bank Rwanda zubatse ku buryo zuzuza ibyo abakiriya bashora imari mu migabane imbere mu gihugu no hanze ya cyo bacyenera mu bijyanye no kubitsa amafaranga amara igihe runaka kuri konti, mu mpampuro mvunjwafaranga zikurikira : Treasury Bills, Treasury Bonds, Corporate Band, impapuro z’ubucuruzi n’ibindi byiciro by’imitungo.
Serivisi zacu ziberanye cyane n’Abashoboramari Mpuzamahanga, Ababika imitungo y’Abantu Mu Rwego rw’Isi, Abahuza mu bucuruzi bw’Imigabane, Abacunga Ishoramari, Ibigo bikora mu Rwego rw’Ubwiteganyirize bw’Izabukuru, Ibigega by’Ubwizerane, Sosiyete z’Ubwishingizi, n’Ibindi bigo by’Ishoramari rihuriweho.

Gushyira mu bikorwa ku gihe amabwiriza yanyu arebana n’ishoramari

Gushyira mu bikorwa ku gihe amabwiriza yanyu arebana n’ishoramari.

Itsinda ry’inzobere kabuhariwe zitanga serivisi ziberanye n’abakiriya

Itsinda ry’inzobere kabuhariwe zitanga serivisi ziberanye n’abakiriya.

Kubika inyandiko muri rusange no gutanga amakuru hagamijwe ifatwa ry’ibyemezo ku gihe

Kubika inyandiko muri rusange no gutanga amakuru hagamijwe ifatwa ry’ibyemezo ku gihe.

Serivisi z’Ubwizerane bwa sosiyete

Nk’Ubwizerane bwa Sosiyete, BPR Bank Rwanda PLC ifite inshingano za nyir’umutungo wemewe n’amategeko w’imitungo iri muri Collective Investment Schemes (CIS), ibigo by’ubwiteganyirize bwa pansiyo, no mu bindi bigo by’ubwizerane. Iyi nshingano igamije kuzuza ibyumvikanyweho mu masezerano y’ubwizerane no kubungabunga inyungu z’abagenerwabikorwa zijyanye n’ikigo cy’ubwizerane. Kuberako ifite inshingano nka nyir’umutungo wemewe n’amategeko w’iyo mitungo, BPR Bank Rwanda PLC ikora ibikorwa byo gucunga iyo mitungo uko bikwiye, ibyo kubahiriza ibisabwa byo mu rwego rw’ubugenzuzi, n’ibyo kubungabunga iyo mitungo mu nyungu z’abagenerwabikorwa b’ubwizerane.

Gufata ingamba zirebana n’iyubahirizwa ry’ibisabwa byo mu rwego rw’Ubugenzuzi n’Inshingano zijyanye n’Ubwizerane ku Bigo by’Ubwiteganyirize bwa Pansiyo

Gufata ingamba zirebana n’iyubahirizwa ry’ibisabwa byo mu rwego rw’Ubugenzuzi n’Inshingano zijyanye n’Ubwizerane ku Bigo by’Ubwiteganyirize bwa Pansiyo.

Kugenzura imitegekere n’imiyoborere y’ibigega by’ishoramari rihuriweho

Kugenzura imitegekere n’imiyoborere y’ibigega by’ishoramari rihuriweho.

Guhagararira inyungu z’abaguze impapuro mvunjwafaranga no gufata ingamba zijyanye no kubahiriza amasezerano n’inshingano bijyana n’impapuro mvunjwafaranga

Guhagararira inyungu z’abaguze impapuro mvunjwafaranga no gufata ingamba zijyanye no kubahiriza amasezerano n’inshingano bijyana n’impapuro mvunjwafaranga.

Intumwa Nkuru Ishinzwe ibyo Kubitsa (Central Depository Agent (CSD))

BPR Custody ni intumwa y’Ikigo Gikuru Gishinzwe Kubitsa. Duha serivisi abakiriya bikorera n’amasosieyete y’abakiriya ba BPR Bank Group.

Gufungura Konti za CSD

Gufungura Konti za CSD.

Kohererezanya Konti za CSD hagati y’Intumwa za CD ni ukuvuga abahuza n’izindi banki zitanga serivisi zo kubika imitungo y’abandi

Kohererezanya Konti za CSD hagati y’Intumwa za CD ni ukuvuga abahuza n’izindi banki zitanga serivisi zo kubika imitungo y’abandi.

Gushyira no gukura uburenganzira ku ngwate

Gushyira no gukura uburenganzira ku ngwate Gushyira no gukura uburenganzira ku ngwate.

Serivisi z’iyandikisha

BPR Bank Rwanda Plc itanga serivisi z’iyandikisha ku bagurisha imigabane bari ku rutonde rw’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Isoko ry’Imari n’Imigabane.

Gufata neza inyandiko z’iyandikwa zikwiye no kuzihuza n’igihe ku gihe

Gufata neza inyandiko z’iyandikwa zikwiye no kuzihuza n’igihe ku gihe.

Kwandika no guhuza n’igihe amakuru y’ingenzi nk’amazina, aderesi, umubare w’imigabane cyangwa impapuro mvunjwafaranga umukiriya afite, imibare irebana n’imisoro cyangwa ubwiteganyirize bw’izabukuru byaba ku bantu ku giti cyabo cyangwa ku bigo bifite impapuro mvunjwafaranga za sosiyete

Kwandika no guhuza n’igihe amakuru y’ingenzi nk’amazina, aderesi, umubare w’imigabane cyangwa impapuro mvunjwafaranga umukiriya afite, imibare irebana n’imisoro cyangwa ubwiteganyirize bw’izabukuru byaba ku bantu ku giti cyabo cyangwa ku bigo bifite impapuro mvunjwafaranga za sosiyete.

Gukora ibikorwa bya buri munsi byo guhuza agaciro k’impapuro mvunjwafaranga; ibyo bigakorwa uko bikwiye kandi bigakoranwa ubunyangamugayo mu bikorwa byose

Gukora ibikorwa bya buri munsi byo guhuza agaciro k’impapuro mvunjwafaranga; ibyo bigakorwa uko bikwiye kandi bigakoranwa ubunyangamugayo mu bikorwa byose.