Ku byerekeranye na BPR

BPR Bank Rwanda Plc, ni sosiyete ishamikiye kuri KCB Group Plc, yashinzwe mu 1975. Ni banki y’ubucuruzi igengwa na Banki Nkuru y’u Rwanda ikorera mu ruhurirane rw’amashami 84 naho kwakirira ibigo binini. BPR Bank Rwanda Plc ifite ibyuma bibikuzwaho 65, intumwa n’abacuruza serivisi zayo barenze 2500 bakorera mu gihugu hose begereza ibicuruzwa na serivisi zayo abazikeneye ku isoko. Dutewe ishema no kuba turi banki ihanga udushya, ishyushye kandi ibereye abakiriya ikanatanga ibisubizo binyuranye byuzuye byo mu rwego rw’imari. Turi abantu basanzwe, batanga ibitekerezo bishya kandi bakorana ubwuzu. Dushyira kandi mu bikorwa izi ndangagaciro tugerageza korohereza abakiriya bacu ubuzima kugirango babashe gutera imbere.

Nka banki ya 3 mu nkuru mu Rwanda ifite umutungo w’amafaranga y’u Rwanda ungana na miliyari 905, dufite ubushobozi buhagije bwo guha serivisi za banki zikwiye buri muntu ku giti cye n’ibigo by’ubucuruzi mu Rwanda ku giciro gikwiye. Duha serivisi zikwiye Abakire, Abantu basanzwe, Ibigo bito n’Ibiciriritse, Ibigo bito cyane, Amasosiyete, Serivisi zo kubikira ibintu abandi, serivisi zijyanye n’inguzanyo zitangirwa ingwate na serivisi za banki zitangwa n’intumwa (BPR Hafi). Izi ntumwa zegereje serivisi za banki zikwiye mu buryo butaziguye abakiriya bacu; ubu bakaba babasha kubona izo serivisi igihe icyo ari cyo cyose uko babyifuza. Banki itanga serivisi zo mu rwego rwo hejuru mu bijyanye no kohererezanya amafaranga, kwishyurana, no gutanga inguzanyo hakoreshejwe telefone igendanwa. Byongeye kandi, dutanga serivisi zo kohererezanya amafaranga mu rwego mpuzamahanga nka Western Union, Money Gram, World Remit na RIA.

Ikigega cyacu Tubinyujije mu Kigega cya BPR Bank Foundation, twiyemeje gushyigikira iterambere ry’abaturage tubaha ubushobozi bwo mu rwego rw’ubukungu. Kibifashijwemo n’abakozi bacu n’abandi bafatanyabikorwa, iki kigega gitanga inkunga zo mu byiciro by’insanganyamatsiko 5 zijyanye n’Intego z’Iterambere z’Ikinyagihumbi ari zo izi zikurikira:

  • Guteza imbere ibigo by’ubucuruzi.
  • Ibidukikije.
  • Uburezi.
  • Ubuzima.
  • Ibikorwa byo Gufasha Abantu.

Mu Rwanda, kuva kigishingwa, iki Kigega cyakoze ibikorwa byo gutanga inkunga binyuranye nko gutera inkunga amashuri n’ibitaro, guha amahugurwa ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko, gutanga amatungo, amashanyarazi, guha abaturage ubwishingizi bwo kwivuza, kubungabunga ibidukikije n’ibindi byinshi. Umushinga wa mbere w’ikigega ni IGIRE. Iyo ni gahunda igamije guteza imbere urubyiruko; ikaba yarongereye ubumenyi ngiro abasore n’inkumi barenze 800, ikaba kandi yaranahaye igishoro cy’ibanze ibigo by’ubucuruzi birenze 40 kugeza uyu munsi. Dufite intego yo gukora ikinyuranyo mu baturage aho dukorera mu buryo burambye.

Intego yacu

Kunoza imikorere twagura isoko tugamije kuba ikigo gitanga ibisubizo byo mu rwego rw’imari gikunzwe cyane muri Afurika no ku isi hose

Icyerekezo cyacu

Kuba ikigo gitanga ibisubizo byo mu rwego rw’imari gikunzwe cyane muri Afurika no ku isi hose.

Intego yacu

Ibyiza ku bantu.

Turiho kubera intego yacu.

Ibyo bijyana no gukorera abakiriya bacu, na bagenzi bacu buri munsi no gukorera buri wese mu baturage dutangamo serivisi. Tugomba kugira ubushake n’ishyaka ryo guhindura ibintu byiza, tunoza imikorere y’ikigo cyacu buri munsi.

Indangaciro zacu

Hafi

Duhorana n’abakiriya. Dushaka bagenzi bacu. Duhora twiteguye guteza imbere imibereho yabo.

Tujyana n'ibihe

Itsinda rimwe. Kurenga gutanga serivisi za banki tukajya mu buryo bwo kubaho, tujyana n’ibitekerezo bishya. Dukoresha ikoranabuhanga.

Dukorana ubutwari

Kutemera na rimwe ko ibintu biguma uko biri. Gukora ufite intego n'icyerekezo. Umutwe n'Umutima ni byo bituyobora./p>

Imyitwarire yacu

GIga ku giti cyawe kumenya abakiriya bawe n’abantu mukorana. Reba mbere y’igihe ibyo abakiriya bawe b’imbere n’ab’inyuma bakeneye kandi uhore witeguye kubafasha.

Mukore nk’ikipe imwe ; KCB Group imwe. Muhere ku bintu byo guhanga udushya byagaragaye mu zindi nzego z’imirimo noneho mashake uburyo byakoreshwa muri KCB Group.

Kunenga uburyo ibintu bikorwa mu buryo bwubaka. Gusangiza ibitekerezo abandi hagamijwe kunoza imikorere. Gukorana umurava.

Ibituranga

Kuira ubumuntu

Tuganira mu buryo busanzwe kandi nk’inshuti twigaragaza nk’abantu basanzwe (bitabaye ngombwa ko tuba abantu bamenyerwa cyane cyangwa bishyira hejuru cyane).

Guhuza abantu

Tuganira mu buryo budaheza; turi imbaraga nziza zihuriza abantu hamwe ( tutarundira abantu bose mu gatebo kamwe cyamgwa ngo twigire intungane).

Kuba intwari

Nk’ikigo kiyoboye ibindi mu buryo budashidikanywaho, duhanahana amakuru tutaniganwa ijambo, mu buryo bwumvikana kandi turasa ku ntego ( tudakoresha ubwirasi cyangwa ngo turondogore).

Amahame yo kugendera ku burambe

Guhuza serivisi n'umuntu uyisaba

Dukoresha amakuru no kubona umukiriya rimwe kugirango tubashe kumuha ibicuruzwa na serivisi dukurikije ibyo we abakeneye nk’umukiriya.

Guhuza uburyo bw'imikorere

Dukora ku buryo abantu bafatwa nk’umukiriya umwe kandi tukagerageza guhuza uburyo bw’imikorere bukoresha ibintu bifatika n’ubw’ikoranbuhanga dukuraho ibirundo by’imirimo, gusubiramo akazi no gusiragira mu biro.

Ibintu binyuranye

Dushaka uburyo twahindura mu buryo bukomeye ibintu binyuranye abantu baba basanzwe babamo ; tukaba twabihindura ku buryo birushaho kuba byiza.

Amateka yacu

Mu 1975, mu mudugudu wa Nkamba mu Ntara y’Iburasirazuba, itsinda ry’abanyarwanda basanzwe bagize indoto idasanzwe : kubasha kubona inguzanyo zibafasha guteza imbere imibereho yabo. Ni icyo gitekerezo cyo kuzamura imibereho binyuze mu buryo bwo kubona inguzanyo cyabyaye Banki y’Abaturage ya mbere.

""Banki z’abaturage"" zabaye umusinge w’ibigo byo kuzigama no kugurizanya byinshi mu Rwanda. Ibyo bigo byaje gukura bihunduka ""Ihuriro ry’Amabanki y’Abaturage y’u Rwanda (UBPR) “; icyo kikaba cyari ikigo cyahuzaga ibindi cyaje guhindukamo banki y’ubucuruzi mu 2008. Iyo Banki yaje guhabwa, mu buryo bwumvika, izina ry’akabyiniriro rya Banki yo muri Quartier. BPR yaje gukura cyane ihinduka banki ifite amashami menshi kurusha izindi; ikaba yarashoboraga guha serivisi z’imari abakiriya bo mu bice bya kure cyane by’igihugu.

Mu ntumbero yayo yo guteza imbere uburyo bwo kubona imari budaheza no gutanga serivisi z’imari mu buryo bw’impinduramatwara muri Afurika y’Iburesirazuba, KCB Group yaguze BPR na Atlas Mara Mauritius Ltd. Mu guhuza KCB Bank Rwanda na BPR, byatumye abakiriya babasha kugera ku ihuriro rigari cyane ry’amashami ya banki n’intumwa zayo mu gihugu hose.

Ibihembo twahawe

Banki Nziza kurusha izindi mu Rwanda, Banker Africa Awards

BPR yahawe igihembo nka banki ihiga izindi mu Rwanda mu 2017 mu rwego rw’Ibihembo bihabwa Amabanki muri Afurika mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba. Ibyo bihembo bitangwa buri mwaka n’Igitangazamakuru cya CPI Financial cyandika igitangazamakuru cyitwa Banker Africa Magazine gifatwa nk’urwego ruyoboye izindi mu guteza imbere ubudashyikirwa bwa serivisi z’amabanki muri Afurika bitewe n’ubucukumbuzi bwimbitse gikora mu rwego rwa serivisi z’imari zitangwa ku mugabane.

Aho duhagaze