Ukorera umushahara kandi kandi ukaba ukeneye amafaranga? Fata inguzanyo ubasha kubona iguhesha amafaranga yoroshye kubona ku masezerano y’inguzanyo meza kandi ari nta ngwate utanze. Duhari kugirango tuguhe inguzanyo ishobora kugera kuri miliyoni 30.

Ibyiza bya yo

Ibihe byo kwishyura inguzanyo bishobora kumvikanwaho

Fata ibihe byo kwishyura inguzanyo bihuye n’ibyo ukeneye kugeza ku mezi 60 (imyaka 5).

Ushobora guhabwa amafaranga y’inguzanyo menshi

Ingano y’amafaranga y’inguzanyo uhabwa ishingira ku bushobozi bwawe bwo kwishyura.

Inguzanyo ihabwa bose

Inguzanyo zihabwa abantu ku giti cyabo zidatangirwa ingwate zihabwa abakozi bose baba abakorera umushahara cyangwa, abikorera cyangwa abari mu kiruhuko cy’izabukuru.

Ibisabwa*

  • Amasezerano y’akazi agaragaza imiterere y’akazi n’ibyumvikanyweho.
  • Impapuro wahembeweho muri aya mezi 3 akurikirana aheruka ziteyeho kashe.
  • Ibyemezo by’akazi n’imishahara byashizweho umukono vuba.
  • Inyandiko igaragaza ko umukoresha yemeye kunyuza umushahara w’umukiriya kuri konti yo muri BPR Bank.
  • Inyandiko igaragaza imikoreshereze ya konti mu mezi atandatu (niba adasanzwe akorana na BPR).
  • Ifoto imwe ngufi y’amabara y’usaba inguzanyo n’umwishingizi we.
  • Icyemezo kigaragaza ko utarimo umwenda (niba udasanzwe ukorana na BPR).
  • Fotokopi y’indangamuntu ku munyarwanda cyangwa pasiporo ku banyamahanga (harimo n’uruhushya rwo gukora).
  • Irangamimerere (icyemezo cyo gushyingirwa, cy’uko watandukanye cyangwa wapfakaye).
  • Fotokopi y’Indangamuntu y’umwishingizi niba ari umunyarwanda cyangwa iya pasiporo ku banyamahanga (niba bijyana).
  • Ifishi yo gusaba inguzanyo yujujwe neza.
  • Raporo ya CRB nziza.
  • Inyandiko nsezeranyabwishyu.

Amafaranga ya serivisi asabwa*

  • - Ijanisha ry’Inyungu: Igipimo shingiro cy’inyungu cya BPR Bank + 1,5%.
  • Amafaranga yo gusuzma dosiye y’inguzanyo (atangwa rimwe), 2%.
  • Amafaranga yo gucunga inguzanyo, 0,1% ku Kwezi.
  • Umubare w’amafaranga y’inguzanyo atangwa, ntaho ugarukira.
  • Inguzanyo isabirwa ingwate mu buryo bucagase (50%), miliyoni 50.
  • Ubushobozi bwo kwishyura, 50% y’umushahara nyirizina.

*Ibiciro bishobora guhinduka.*

Ndashaka kumenya ibijyanye na Inguzanyo ihabwa umuntu ku giti cye itangirwa ingwate Mfite Ikibazo?

Nzanzwe ndi umukiriya

You might also be interested in: