Igufasha kwishyura amafaranga y’ubwishingizi bumara igihe runaka ari nako bigabanya ingorane zo mu rwego rw’imari zijyanye no kwishyura amafaranga y’ubwishijgizi atangirwa rimwe. Iyi nguzanyo ikoreshwa mu kugura ubwishingizi bw’ibi bikurikira: amazu, imodoka, amakamyo, ubwishingizi bwo kwivuza, ibikoresho byo mu biro, ibicuruzwa biri mu bubiko, n’ibindi.
Gahunda yo kwishyura inguzanyo ishobora kumvikanwaho.
Yishyurwa mu mezi 12 ukaba washobora gufata indi.
Imikoreshereze y’amafaranga igenda neza kandi n’amafaranga yo gukoresha akaba ahari.
Inyungu ku nguzanyo zisabwa ni nkeya.