Igice cy’inguzanyo yacu kigufasha kubona inyubako zitunganye ikigo cy’ubucuruzi cyawe gishobora gukoreramo. Inguzanyo dutanga ishobora gukoreshwa mu kubaka no kugura imitungo itimukanwa n’ubutaka bikoreshwa mu bucuruzi.
Inguzanyo zo kugura amazu zagenewe by’umwihariko abakozi ku masosiyete n’amakoperative ndetse n’amatsinda akora neza.
Fata inguzanyo igeze kuri 70% by’amafaranga yose akenewe mu kugura inzu yawe y’ubucuruzi.
Ba umunyamuryango w’Ishyirahamwe rya Mortgage Developers Club noneho ukorere urugendo mu Businwa, i Dubai no mu yandi masoko kugirango ubashe kubona ibigezweho.
Koresha ingendo zo mu mabisi za Mortgages Developers Club maze ugaragarize umutungo wawe utimukanwa abashobora kuba abakiriya bawe.