MoneyGram offers you the flexibility to send money online or in person with the help of any of MoneyGram’s agent partners worldwide.
Money sent from abroad can be collected at any of our BPR Bank branches countrywide.
MoneyGram ikorera mu bihugu no mu turere turenze 200; ibyo bigatuma ibasha gukoreshwa n’abantu benshi. Ihagarariwe n’abantu barenze 400.000 ku isi hose; ibyo bigatuma uyikoresha abasha kohereza no kwakira amafaranga ahantu hanyuranye.
Serivisi zo kohererezanya amafaranga zitangwa zirihuta ku buryo amafaranga abasha kugera ku wo agenewe mu gihe cy’iminota; akaba yabasha gukemura ibibazo byihutirwa. Ushobora kwakirira amafaranga anyuze kuri konti zo muri banki, amakofi akorana na telefone zigendanwa, cyangwa ugafatira amafaranga ku ishami rya BPR rikwegereye.
Kohereza cyangwa kwakira amafaranga ku ishami rya rya BPR ukoresheje MoneyGram bikorwa mu gihe cy’iminota.
Ushobora guhabwa serivisi za MoneyGram mu mashami ya BPR Bank arenga 80 mu Rwanda.
RIA ni imwe muri za sosiyete mpuzamahanga nini cyane ku isi zazobereye mu kohererezanya amafaranga itanga serivisi nziza mu bijyanye no kohererezanya amafaranga. Jya ku rubuga ku buntu noneho wohereze amafaranga kuri konti ya BPR Bank iyo ari yo yose. Ayo mafaranga aba yakiriwe mu masaha 24.
Usabwa amafaranga macye kuri serivisi za RIA.
ushobora kohereza amafaranga angana na 1$; ibyo bigatuma kohereza amafaranga macye ari ibintu bishobora gukorwa.
Koresha amafaranga ku ishami rya BPR ritanga serivisi za RIA. Amafaranga ashobora kuboneka mu gihe kingana n’iminota 15.
Ria ifite ahantu hageze ku 500.000 mu bihugu birenga 165 ushobora gufatira amafaranga. Aho hantu harimo ahantu BPR ikorera mu Rwanda hageze kuri 80.
Western Union ni imwe muri za serivisi zo kohererezanya amafaranga zizwi cyane ku isi hose kandi ibyo bikaba bifite impamvu yabyo. Byagaragaye ko ari rumwe mu mbuga zitekanye kandi zizewe kurusha izindi rwifashishwa mu koherereza amafaranga inshuti n’umuryango ku isi hose!
Western Union ikorera mu bihugu birenga 200; ibyo bigatuma iba umuyoboro wizewe ukoreshwa mu kohererezanya amafaranga mu rwego mpuzamahanga.
Ushobora kohereza amafaranga mu buryo bwihuse kandi kenshi na kenshi uwohererejwe amafaranga ashobora kuyakira mu minota micye.
Western Union itanga uburyo bunyuranye bwo kohereza no kwakira amafaranga burimo kwakira amafaranga mu ntoki, kohereza amafaranga kuri konti, n’uburyo bwo kohereza amafaranga ku makofi akoreshwa na telefone zigendanwa.
Uhabwa serivisi zo kuvunjisha ku biciro byiza igihe cyose woherereje cyangwa wakiriye amafaranga mu mashami yacu.
Bitewe n’ uburambe bw’imyaka irenga ijana imaze itanga bene izi serivisi, byatumye Western Union igirirwa icyizere mu bijyanye no gutanga serivisi zo kohererezanya amafaranga.
: Uzasanga serivisi za Western Union mu mashami arenga 80 ya BPR Bank mu Rwanda. .
Bpr Bank Swift Transfer iguha serivisi zihebuje mu bijyanye no kohererezanya amafaranga ajya cyangwa ava mu bindi bihugu. Amafaranga yawe yambuka umupaka mu buryo bwihuse cyane; ibyo bigatuma ibyo ukeneye ubasha kubigeraho ari nta kibazo aho waba uherereye ku isi yose.
Si nko mu bihe byahise aho umuntu yagombaga gutegereza ibyumeru kugirango ibikorwa byo kohererezanya amafaranga mu rwego mpuzamahanga bibashe gukorwa. Ibikorwa byo kohererezanya amafaranga hakoreshejwe SWIFT kenshi na kenshi biba byarangiye mu munsi umwe cyangwa ibiri. Uyu muvuduko utuma amafaranga yawe abasha kugera ku wo agenewe mu buryo bwihuse.
Kuba ubutumwa bwohererezanywa bushyirwa muri kode bituma amakuru yerekeranye n’igikorwa cya SWIFT akomeza kuba ibanga. Ubu buryo bwo kubungabunga umutekano ni ingenzi mu bijyanye no kubungabunga amakuru y’imari y’ibanga mu gihe hakorwa igikorwa cyo kohererezanya amafaranga.
SWIFT ihuriza hamwe ibigo birenga 11.000 mu bihugu birenga 200; ibyo bigatuma amafaranga yawe abasha kugera ku wo agenewe mu buryo butekanye kandi ku gihe.
eKash ni urubuga rukoreshwa mu kwishyurana rukoresha ikoranabuhanga.Rukoreshwa mu gukora ibikorwa byihuse kandi bibungabunzwe bikorwa hagati y’amabanki, ibigo bitanga serivisi za mobile money, n’ibigo by’imari mu Rwanda.
Ifasha kohereza amafaranga mu gihe gikwiye mu mabanki yo mu gihugu, mu batanga serivisi z’itumanaho nka MTN na Airtel no mu sasiyete akoresha ikoranabunhanga mu bijyanye n’imari ku giciro cyo hasi.
Wishyura amafaranga y’u Rwanda 250 ku gikorwa kigeze kuri 10.000.000 frw.
Pay as low as Rwf 250 for a transaction of up to Rwf 10,000,000.
eKash iratekanye kandi amakuru y’imari yawe aba abungabunzwe.