Urashaka gutunga imodoka ya mbere? Cyangwa se waba warabonye amapine mashya? Fata inguzanyo y’imodoka ikubereye ihabwa umuntu ku giti cye maze uhabwe igihe cyo kwishyura kikubereye cyo kugeza ku mezi 60. Icyo usabwa gusa ni ukuba ufite konti ikora muri BPR n’ibimenyetso bigaragaza ko ufite ingwate. Bityo, uzaba uri mu nzira yo gutunga imodoka wifuza.

Ibyiza bya yo

Igihe kirekire

Imara igihe kirekire: .Fata igihe kirekire cyo kwishyura kigeze ku mezi 60.

Umusanzu muke

Uruhare bwite rungana na 10% ku modoka nshya cyane zimaze umwaka zikozwe cyangwa 0% ku bakozi ba Leta. Bityo rero, ntabwo usabwa kuzigama cyane.

Ibiciro byiza cyane

Ibiciro byiza cyane.

Nta mande

Kwishyura inguzanyo mbere biremewe ari nta bihano uciwe.

Uburenganzira bwo guhitamo mu bacuruzi b’imodoka banyuranye

Uburenganzira bwo guhitamo mu bacuruzi b’imodoka banyuranye.

Ibisabwa*

  • Amasezerano y’akazi agaragaza imiterere y’akazi n’ibyumvikanyweho.
  • Impapuro wahembeweho muri aya mezi 3 akurikirana aheruka ziteyeho kashe.
  • Ibyemezo by’akazi n’imishahara byashizweho umukono vuba.
  • Inyandiko igaragaza ko umukoresha yemeye kunyuza umushahara w’umukiriya kuri konti yo muri BPR Bank.
  • Inyandiko igaragaza imikoreshereze ya konti mu mezi atandatu (niba adasanzwe akorana na BPR).
  • Ifoto imwe ngufi y’amabara y’usaba inguzanyo n’iy’umwishingizi we.
  • Icyemezo kigaragaza ko utarimo umwenda (niba udasanzwe ukorana na BPR).
  • Fotokopi y’indangamuntu ku munyarwanda cyangwa pasiporo ku banyamahanga (harimo n’uruhushya rwo gukora).
  • Irangamimerere (icyemezo cyo gushyingirwa, cy’uko watandukanye cyangwa wapfakaye).
  • Fotokopi y’Indangamuntu y’umwishingizi niba ari umunyarwanda cyangwa iya pasiporo ku banyamahanga (niba bijyana).
  • Inyandiko igaragaza igiciro cy’imodoka/cyangwa imbanzirizamasezerano yo kugurisha imodoka iba igomba kugurwa.
  • Ifishi yo gusaba inguzanyo yujujwe neza
  • Raporo ya CRB nziza.
  • Inyandiko nsezeranyabwishyu.

Amafaranga ya serivisi asabwa*

  • Ijanisha ry’Inyungu: Igipimo shingiro cy’inyungu cya BPR Bank + 0,5%.
  • Amafaranga yo gusuzma dosiye y’inguzanyo (atangwa rimwe), 2%.
  • Amafaranga yo gucunga inguzanyo, 0,1% ku Kwezi.
  • Amafaranga y’inguzanyo, kugeza kuri 90% ku modoka nshya cyangwa 100% ku modoka ihuriweho na Leta n’umukiriya.
  • Ubushobozi bwo kwishyura inguzanyo, 50% y’umushahara nyakuri cyangwa 100 % y’amafaranga yose umukozi agenerwa amufasha gukoresha imodoka.

*Ibiciro bishobora guhinduka.*

Ndashaka kumenya ibijyanye na Inguzanyo ishingiye ku mutungo (ABF)- Inguzanyo yo kugura imodoka ihabwa umuntu ku giti cye Mfite Ikibazo?

Nzanzwe ndi umukiriya