Serivisi zo Kubika Imitungo y’Abandi zitangwa na BPR Bank Rwanda zubatse ku buryo zuzuza ibyo abakiriya bashora imari mu migabane imbere mu gihugu no hanze ya cyo bacyenera mu bijyanye no kubitsa amafaranga amara igihe runaka kuri konti, mu mpampuro mvunjwafaranga zikurikira : Treasury Bills, Treasury Bonds, Corporate Band, impapuro z’ubucuruzi n’ibindi byiciro by’imitungo.
Serivisi zacu ziberanye cyane n’Abashoboramari Mpuzamahanga, Ababika imitungo y’Abantu Mu Rwego rw’Isi, Abahuza mu bucuruzi bw’Imigabane, Abacunga Ishoramari, Ibigo bikora mu Rwego rw’Ubwiteganyirize bw’Izabukuru, Ibigega by’Ubwizerane, Sosiyete z’Ubwishingizi, n’Ibindi bigo by’Ishoramari rihuriweho.
Serivisi zo Kubika Imitungo y’Abandi za BPR Bank zitanga serivisi z’umwuga kandi mu bushishozi; izo serivisi zigatangwa n’Itsinda ryabyitangiye kandi ikibazo cyacu nyamukuru kikaba ari ugukemura ibibazo by’abakiriya bacu.
Gushyira mu bikorwa ku gihe amabwiriza yanyu arebana n’ishoramari.
Itsinda ry’inzobere kabuhariwe zitanga serivisi ziberanye n’abakiriya.
Kubika inyandiko muri rusange no gutanga amakuru hagamijwe ifatwa ry’ibyemezo ku gihe.