Inguzanyo yacu yo kugura inzu igufasha kugura cyangwa kubaka inzu wifuza, kubaka inzu yo gukodesha kimwe no kugura ubutaka n’ibibanza ari nako usabwa inyungu ku nguzanyo zibereye kurusha izindi mu Rwanda. Dushobora kandi kugufasha kugura no kubaka imitungo itimukanwa y’ubucuruzi.
Ku basanzwe ari abakiriya bakoresha inguzanyo yo kugura imitungo itimukanwa, bashobora gusaba kongera inguzanyo zabo bakoresheje serivisi yacu ya Mortgage Plus. Inguzanyo zacu zo kugura inzu yo guturamo ziboneka ku mashami ya BPR Bank yose mu gihugu.

Ibyiza bya yo

Igihe cyo kwishyura inguzanyo gishobora kumvikanwaho

Guza amafaranga yo kugura cyangwa kubaka inzu yo guturamo maze uzayishyure mu gihe kigeze ku myaka 25. Abantu bose bashobora kuyihabwa. Inguzanyo zo kubaka inzu zo guturamo zihabwa abantu bose bakorera imishahara, abantu bikorera ku giti cyabo ndetse n’abanyarwanda bakora hanze.

Iboneka ku buryo bworoshye

Garagaza ko wifuza inguzanyo ya BPR Bank yo kugura inzu yo guturamo mu mashami arenga 100 ya BPR Bank mu gihugu cyose.

Hatangwa inguzanyo ingana na 100%

Fata inguzanyo ingana na 100% yo kugura no kubaka inzu; bikorwa na nyirayo uzayituramo na 70% yo kugura ikibanza.

Tugufasha gukora ibi bikurikira

  • Kugura inzu yawe yo guturamo.
  • Kubaka inzu yawe yo guturamo.
  • Kugura inzu yo guturamo yo gukodesha.
  • Kubaka inzu yo guturamo yo gukodesha.
  • Kugura ibibanza n’ubutaka.
  • Inguzanyo igenewe umushinga.

Iboneka ku buryo bworoshye

Garagaza ko wifuza inguzanyo ya BPR Bank yo kugura inzu yo guturamo mu mashami arenga 100 ya BPR Bank mu gihugu cyose.

Ibisabwa*

  • Gutanga ifishi yo gusaba inguzanyo ihabwa umuntu ku giti cye yujujwe neza.
  • Fotokopi y’Indangamuntu/pasiporo (ku banyamahanga) y’usaba inguzanyo (n’iy’uwo bashakanye niba amafaranga binjiza yarashyizwemo, niba bahuriye ku nguzanyo cyangwa niba umwe muri bo ari umwishingizi.). Inyandiko z’umwimerere zigomba kurebwa n’umukozi ushinzwe inguzanyo hanyuma zikemezwa (zikemezwa ko ari kopi z’inyandiko z’umwimerere)
  • Fotokopi y’uruhushya rwo gukora rugifite agaciro ( ku banyamahanga)
  • Fotokopi z’inyandiko zirebana n’akazi ( amasezerano y’akazi,icyemezo cy’uko akora, icyemezo cy’umushahara, urupapuro yahembeweho muri aya mezi atatu aheruka)
  • Imyirondoro ku bakozi bakorera umushahara bafite amasezerano y’akazi hagamijwe kureba aho bagiye bakora n’aho bazabasha kongera gukora mu gihe amasezerano y’akazi yaboli>yaba arangiye.
  • Amasezerano y’ubukode mu gihe ubukode bwaba bufatwa nk’ahantu hakomoka amafaranga yo kwishyura inguzanyo - Inyandiko z’umwimerere zigomba kurebwa n’umukozi ushinzwe inguzanyo hanyuma akemeza ko ari umwimerere koko.
  • Fotokopi y’Icyemezo cy’irangamimerere ( ingaragu, uwashyingiwe, uwatandukanye, cyangwa umupfakazi)
  • Fotokopi y’inyandiko zigaragaza nyir’umutungo utimukanwa ( inguzanyo zitangirwa ingwate)
  • Raporo y’igenagaciro ya nyuma ikorwa n’umugenagaciro uri ku rutonde rwa BPR Bank rw’abagenagaciro bemewe (ku nguzanyo zitangwa hatanzwe ingwate z’imitungo itimukanwa)
  • Inyandiko igaragaza ibiciro/amasezerano yo kugura umutungo wimukanwa/utimukanwa uba ugomba kugurwa (igihe cyose bishoboka).
  • Inyandiko igaragaza imikoreshereze ya konti itangwa na banki igihe adasanzwe akorana na BPR Bank.
  • Raporo ya CRB nziza.
  • Ibyemezo by’inguzanyo ishigaje kwishyurwa ku baba baguze inguzanyo.

Amafaranga ya serivisi asabwa*

  • Igihe ntarengwa inguzanyo ishobora kumara ni amezi 300.
  • Amafaranga yo gusuzuma dosiye (atangwa rimwe gusa), 2%.
  • Amafaranga yo gucunga inguzanyo, 0,1% ku Kwezi.

*Ibiciro bishobora guhinduka.*

Ndashaka kumenya ibijyanye na Inguzanyo yo kugura inzu yo gutramo Mfite Ikibazo?

Nzanzwe ndi umukiriya

You might also be interested in: