Inguzanyo yacu yo kugura inzu igufasha kugura cyangwa kubaka inzu wifuza, kubaka inzu yo gukodesha kimwe no kugura ubutaka n’ibibanza ari nako usabwa inyungu ku nguzanyo zibereye kurusha izindi mu Rwanda. Dushobora kandi kugufasha kugura no kubaka imitungo itimukanwa y’ubucuruzi.
Ku basanzwe ari abakiriya bakoresha inguzanyo yo kugura imitungo itimukanwa, bashobora gusaba kongera inguzanyo zabo bakoresheje serivisi yacu ya Mortgage Plus. Inguzanyo zacu zo kugura inzu yo guturamo ziboneka ku mashami ya BPR Bank yose mu gihugu.
Guza amafaranga yo kugura cyangwa kubaka inzu yo guturamo maze uzayishyure mu gihe kigeze ku myaka 25. Abantu bose bashobora kuyihabwa. Inguzanyo zo kubaka inzu zo guturamo zihabwa abantu bose bakorera imishahara, abantu bikorera ku giti cyabo ndetse n’abanyarwanda bakora hanze.
Garagaza ko wifuza inguzanyo ya BPR Bank yo kugura inzu yo guturamo mu mashami arenga 100 ya BPR Bank mu gihugu cyose.
Fata inguzanyo ingana na 100% yo kugura no kubaka inzu; bikorwa na nyirayo uzayituramo na 70% yo kugura ikibanza.
Garagaza ko wifuza inguzanyo ya BPR Bank yo kugura inzu yo guturamo mu mashami arenga 100 ya BPR Bank mu gihugu cyose.
*Ibiciro bishobora guhinduka.*