Irahebuje ku bigo bya Leta, Imiryango Itari iya Leta (ONG), n’ibigo by’abikorera. Iyi konti yashyiriweho kugufasha gucunga ibikorwa byawe bya buri munsi ku buryo ushobora kugera ku mafaranga yawe no kuyohereza aho ushaka, kwishyura no kuguza mu buryo buciye mu mucyo. Hifashishijwe serivisi nka internet banking, dekuveri n’inguzanyo, ushobora gucunga amafaranga yawe no guteza imbere ubucuruzi bwawe kurushaho.

Ibyiza bya yo

Amafaranga yo gucunga konti ngarukakwezi macye

Amafaranga yo gucunga konti ngarukakwezi macye.

Amafaranga ya serivisi asabwa macye ku bwishyu bukorwa mu buryo butaziguye. Urugero, kohereza amafaranga n’amabwiriza ahoraho

Amafaranga ya serivisi asabwa macye ku bwishyu bukorwa mu buryo butaziguye. Urugero, kohereza amafaranga n’amabwiriza ahoraho.

Ibiciro byumvikanyweho ku byerekeranye n’ibikorwa bikorwa mu mafaranga y’amanyamahanga

Ibiciro byumvikanyweho ku byerekeranye n’ibikorwa bikorwa mu mafaranga y’amanyamahanga.

Abakiriya ba sosiyete bafite uburenganzira bwo kubonana n’abashinzwe imikoranire n’abakiriya kugirango babashe guhabwa serivisi zihuye n’izo bashaka

Abakiriya ba sosiyete bafite uburenganzira bwo kubonana n’abashinzwe imikoranire n’abakiriya kugirango babashe guhabwa serivisi zihuye n’izo bashaka.

Kugera ku mirongo y’ikoranabuhanga ya BPR (iBank and Mobile Banking)

Kugera ku mirongo y’ikoranabuhanga ya BPR (iBank and Mobile Banking).

Amafaranga ya serivisi asabwa*

  • Amafaranga ya serivisi asabwa kuri iyi konti aterwa n’imiterere y’ikigo cyawe. Tugane niba ukeneye andi makuru.

Ibisabwa*

  • Icyemezo cy’Iyandikwa rya Sosiyete gitangwa n’Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB)**
    Icyitonderwa: Hasabwa Icyemezo cy’Iyandikwa rya Sosiyete cyuzuye kigaragaza imisaranganyirize y’Imigabane yuzuye.
  • Inyandiko z’Ishingwa rya sosiyete (Kopi yashyikirijwe RDB)**
    Icyitonderwa: Iyo abagize Inama y’Ubutegetsi/abanyamigabane banditse mu Nyandiko z’Ishingwa rya sosiyete nabo ubwabo ari amasosiyete dusaba nanone Inyandiko z’ishingwa ry’ayo masosiyete n’ibyemezo by’iyandikwa ry’ayo masosiyete yanditswe ku rutonde rw’abagize Inama y’Ubutegetsi/abanyamigabane.
  • Kopi y’umwimerere na fotokopi y’Indangamuntu/Pasiporo z’Intumwa zose kuri konti n’iz’abagize inama y’ubutegetsi/abanyamigabane.
  • Umwanzuro w’Inama y’ubutegetsi uriho na kashe ya sosiyete;

    Wemeza BPR Bank nka banki ya sosiyete.

    Ugaragaza Intumwa kuri konti n’intumwa zifite ububasha bwo gushyira umukono ku nyandiko za sosiyete.

  • Ifoto imwe ngufi y’ibara ya buri wese mu ntumwa kuri konti n’iy’uri mu nama y’ubutegetsi.

Ndashaka kumenya ibijyanye na Konti isanzwe yo Kubitsa no Kubikuza (Ihurijwe hamwe) Mfite Ikibazo?

Nzanzwe ndi umukiriya