Iyi konti yashyiriweho gukemura ibibazo byihariye by’ishuri ryawe. Iha ababyeyi n’abarera abana ubwisanzure bwo kwishyura amafaranga mu buryo bubareye bakoresheje serivisi za BPR App, banyuze ku ntumwa za BPR Bank cyangwa ku ishami iryo ari ryo ryose ryayo. Iyi konti igufasha guteza ishuri ryawe imbere mu buryo bunyuranye.
Hasabwa amafaranga ya serivisi yishyurwa buri kwezi macye
Hasabwa amafaranga ya serivisi macye ku bwishyu bukorwa mu buryo butaziguye. Urugero kohererezanya amafaranga n’amabwiriza ahoraho.
Kumvikana ku biciro ku byerekeranye n’ibikorwa birebana n’amafaranga y’amanyamahanga.
Ufite uburenganzira bwo guhabwa abayobozi bashinzwe imikoranire n’abakiriya bagufasha muri serivisi zirebana n’ikigo cyawe mu buryo bwihariye.
Gukoresha imiyoboro ya BPR( Serivisi za banki zitangwa hifashishijwe interineti na serivisi za banki zitangwa hifashishijwe telefone igendanwa).