Western Union ni imwe muri za serivisi zo kohererezanya amafaranga zizwi cyane ku isi hose kandi ibyo bikaba bifite impamvu yabyo. Byagaragaye ko ari rumwe mu mbuga zitekanye kandi zizewe kurusha izindi rwifashishwa mu koherereza amafaranga inshuti n’umuryango ku isi hose!

Kohererezanya amafaranga ukoresheje Western Union bigira inyungu nyinshi zijyanye no kohereza no kwakira amafaranga uri aho BPR ikorera:

Ikorera ku isi hose

Western Union ikorera mu bihugu birenga 200; ibyo bigatuma iba umuyoboro wizewe ukoreshwa mu kohererezanya amafaranga mu rwego mpuzamahanga.

Serivisi zayo zirihuta kandi iroroshye gukoresha

Ushobora kohereza amafaranga mu buryo bwihuse kandi kenshi na kenshi uwohererejwe amafaranga ashobora kuyakira mu minota micye.

Ikoresha uburyo bunyuranye bwo kohereza no kwakira amafaranga

Western Union itanga uburyo bunyuranye bwo kohereza no kwakira amafaranga burimo kwakira amafaranga mu ntoki, kohereza amafaranga kuri konti, n’uburyo bwo kohereza amafaranga ku makofi akoreshwa na telefone zigendanwa.

Ijanisha ry’ivunjisha

Uhabwa serivisi zo kuvunjisha ku biciro byiza igihe cyose woherereje cyangwa wakiriye amafaranga mu mashami yacu.

Irizewe

Bitewe n’ uburambe bw’imyaka irenga ijana imaze itanga bene izi serivisi, byatumye Western Union igirirwa icyizere mu bijyanye no gutanga serivisi zo kohererezanya amafaranga.

Iraboneka

Uzasanga serivisi za Western Union mu mashami arenga 80 ya BPR Bank mu Rwanda.

Ibyo ushobora gukora ukoresheje umuyoboro wa Western Union:

  • Kohereza amafaranga umuntu ashobora gufatira ku ishami iryo ari ryo ryose rya BPR Bank mu gihugu.
  • Kohereza amafaranga mu buryo butaziguye kuri konti ya BPR Bank.
  • Abakira amafaranga baba bashobora gufatira amafaranga kuri konti zabo zo muri BPR Bank banyuze kuri serivisi ya BPR Bank mobile banking.

Ndashaka kumenya ibijyanye na Umuyoboro wa Western Union Mfite Ikibazo?

Nzanzwe ndi umukiriya

You might also be interested in: