Western Union ni imwe muri za serivisi zo kohererezanya amafaranga zizwi cyane ku isi hose kandi ibyo bikaba bifite impamvu yabyo. Byagaragaye ko ari rumwe mu mbuga zitekanye kandi zizewe kurusha izindi rwifashishwa mu koherereza amafaranga inshuti n’umuryango ku isi hose!
Western Union ikorera mu bihugu birenga 200; ibyo bigatuma iba umuyoboro wizewe ukoreshwa mu kohererezanya amafaranga mu rwego mpuzamahanga.
Ushobora kohereza amafaranga mu buryo bwihuse kandi kenshi na kenshi uwohererejwe amafaranga ashobora kuyakira mu minota micye.
Western Union itanga uburyo bunyuranye bwo kohereza no kwakira amafaranga burimo kwakira amafaranga mu ntoki, kohereza amafaranga kuri konti, n’uburyo bwo kohereza amafaranga ku makofi akoreshwa na telefone zigendanwa.
Uhabwa serivisi zo kuvunjisha ku biciro byiza igihe cyose woherereje cyangwa wakiriye amafaranga mu mashami yacu.
Bitewe n’ uburambe bw’imyaka irenga ijana imaze itanga bene izi serivisi, byatumye Western Union igirirwa icyizere mu bijyanye no gutanga serivisi zo kohererezanya amafaranga.
Uzasanga serivisi za Western Union mu mashami arenga 80 ya BPR Bank mu Rwanda.