Nk’Ubwizerane bwa Sosiyete, BPR Bank Rwanda PLC ifite inshingano za nyir’umutungo wemewe n’amategeko w’imitungo iri muri Collective Investment Schemes (CIS), ibigo by’ubwiteganyirize bwa pansiyo, no mu bindi bigo by’ubwizerane. Iyi nshingano igamije kuzuza ibyumvikanyweho mu masezerano y’ubwizerane no kubungabunga inyungu z’abagenerwabikorwa zijyanye n’ikigo cy’ubwizerane. Kuberako ifite inshingano nka nyir’umutungo wemewe n’amategeko w’iyo mitungo, BPR Bank Rwanda PLC ikora ibikorwa byo gucunga iyo mitungo uko bikwiye, ibyo kubahiriza ibisabwa byo mu rwego rw’ubugenzuzi, n’ibyo kubungabunga iyo mitungo mu nyungu z’abagenerwabikorwa b’ubwizerane.


Amakuru arebana n’aho tuboneka:

Serivisi zo kubika Imitungo y’Abandi za BPR

  • Imeyili: custodyrw@bpr.rw / contactus@bpr.rw
  • Telefone: +250 788140175/161/162

Uko Ubwizerane bwa Sosiyete bwa BPR bukora

  • Gufata ingamba zirebana n’iyubahirizwa ry’ibisabwa byo mu rwego rw’Ubugenzuzi n’Inshingano zijyanye n’Ubwizerane ku Bigo by’Ubwiteganyirize bwa Pansiyo.
  • Kugenzura imitegekere n’imiyoborere y’ibigega by’ishoramari rihuriweho.
  • Guhagararira inyungu z’abaguze impapuro mvunjwafaranga no gufata ingamba zijyanye no kubahiriza amasezerano n’inshingano bijyana n’impapuro mvunjwafaranga.
  • Gutanga serivisi z’ubugenzuzi n’iz’imiyoborere hagamijwe kurengera inyungu z’abashoboramari mu Kigo cy’Ubwizerane icyo ari cyo cyose.
  • Butanga umutekano n’ubutavogerwa bw’imitungo yawe hifashishijwe uburyo n’imikorere ihamye iriho ituma imitungo yawe ibikwa kandi igacungirwa ahantu hatekanye kandi hagenzurwa.

Dutanga izindi serivisi nk’izi zikurikira:

  • Ikigo Gikuru Gishinzwe Kubitsa (Central Depository Agency).
  • Serivisi z’Iyandikisha.

Ndashaka kumenya ibijyanye na Serivisi z’Ubwizerane bwa sosiyete Mfite Ikibazo?

Nzanzwe ndi umukiriya

You might also be interested in: