BPR Bank yoroshya ubucuruzi bw’imbere mu gihugu n’ubwambukiranya imipaka itanga inguzanyo ikoreshwa mu bikorwa binyuranye n’iy’amafaranga yo gukoresha inagabanya ingorane zishobora kuvuga zijyanye n’ubucuruzi.
Hitamo igisubizo kikubereye mu bisubizo by’inguzanyo z’ubucuruzi byacu ushingiye ku byo wowe ku giti cyawe ukeneye:
Ese ikigo cy’ubucuruzi cyawe gikeneye inguzanyo yo gukoresha mu mushinga w’igihe gito cyangwa kugura umutungo? Inguzanyo dutanga zashyiriweho gukemura ibibazo ufite.
Ikigo cy’ubucuruzi cyawe gikeneye amafaranga yo gukoresha kugirango kibashe gukora ibikorwa bya buri munsi. Turiho kugirango tubafashe gucunga neza ibikorwa byawe kugirango ukabashe kwibanda kugutanga serivisi nziza ari nako ikigo cy’ubucuruzi cyawe gitera imbere.
Wishoberwa. Niba ufite ikibazo cy’ubucuruzi kihutirwa cyangwa ukaba ukeneye gukemura ikibazo runaka, iyi ni yo gahunda y’ubucuruzi ikubereye. Ijanisha ry’inyungu ku nguzanyo usabwa riri hasi kandi birihuta kwemererwa inguzanyo. Kubera iyo mpamvu rero, uzaba uri kuzigama amafaranga n’igihe.
Tangira umushinga w’igihe kirekire wizeye ko tukuri inyuma. Iki gicuruzwa cyashyiriweho kugirango kikuzamure kigufasha gukora amasezerano yo kugura inzu y’ubucuruzi cyangwa gushora amafaranga mu mishanga yubaka sosiyete yawe.
Urifuza inguzanyo y’igihe kirekire yo gukoresha mu mushinga munini? Igisubizo cyiza ni ugukoresha inguzanyo y’igihe kirekire itangwa n’ibigo by’imari bifatanyije. Kuberako itangwa n’ibigo by’imari bitanga inguzanyo biba byishyize hamwe, ibyo bigatuma bigenda neza ku mpande zombi kuberako ingorane zishobora gukomoka ku nguzanyo ziba zinyuranye ku ruhande rwa banki kandi umukiriya nawe akabona inguzanyo yose yifuza.
Hitamo inguzanyo ziberanye n’umushinga wawe. Dutanga inguzanyo zimara igihe kirekire ukoresha mu mishanga yawe cyangwa ukoresha kugirango ubone igikorwaremezo kujyanye n’ibyo uteganya. Nta kiza kuruta ibyo.
Dukoresheje amikoro dufite, dushobora gufasha amasosiyete n’ibigo by’abakiriya bacu gukemura ibibazo byabo byo mu rwego rw’imari. Muze dukomezanye.
Binyuze mu gushora amafaranga mu mpapuro mvunjwafaranga, ushobora gukusanya amafaranga ukeneye gukoresha mu mishanga yawe y’igihe kigufi n’igihe giciriritse. Nk’inzobere, dufasha abakiriya bacu kubona amafaranga yo gukoresha mu mishanga y’igihe kirekire no muri gahunda zitwara amafaranga menshi.
Iki gicuruzwa gifasha abakiriya kwishyura amafaranga y’ubwishingizi nyuma y’igihe runaka kigabanya igitutu cyo mu rwego rw’imari cyo kwishyura amafaranga adahinduka yo kugura ubwishingizi. Iyi nguzanyo yishingira imitungo nk’amazu, imodoka, amakamyo, ubwishingizi bwo kwivuza, ibikoresho byo mu biro, ibicuruzwa biri mu bubiko n’ibindi.
Iki gicuruzwa ni ingirakamaro kuri wowe niba uri umucuruzi ushaka gukodesha imitungo yo gukoresha aho kuyigura.
Twakoranye n’abafatanyabikorwa b’abacuruzi kugirango abakiriya bacu b’amasosiyete babashe kugurishwa ibicuruzwa ku biciro byiza mu gihe cyo kugura no gukodesha ibinyabiziga.
Inyandiko zishingira ubwishyu zifasha kugabanya ingorane zinyuranye zijyana n’ubucuruzi bukorerwa imbere mu gihugu cyangwa n’ubucuruzi mpuzamahanga. Tugufasha twizeza uguha ibicuruzwa ko azishyurwa mu gihe ibisabwa runaka bizaba byujujwe.
Iyi nguzanyo y’igihe gito ihabwa mbere na mbere abohereza ibicuruzwa hanze y’igihugu. Tugufasha gushora amafaranga mu bicuruzwa byawe noneho ukishyura ku mafaranga avuye mu bicuruzwa byoherejwe hanze cyangwa ku mafaranga agomba kwishyurwa n’abakiriya bawe.
Rimwe na rimwe, igihe cyo kwishyura abaguhaye ibicuruzwa gishobora kugera mbere y’uko abakiriya bawe bakwishyura. Nukoresha iyi Nguzanyo Itangwa Nyuma yo gutumiza ibicuruzwa hanze, BPR BANK izaziba icyuho cy’imari inakorohereze kwishyura iguha igihe cy’inyongera cyo kwishyura inguzanyo yawe.
Iyo wakiriye komande y’umukiriya uzwi ariko ukaba utabasha kuyikora ukoresheje amafaranga yawe bwite, BPR Bank iguha inguzanyo yo gushyira mu bikorwa iyo komande.
Iyo ukoze amasezerano y’ubucuruzi ukaba ukeneye umwishingizi, BPR Bank igufasha kugabanya ingorane zo kuba wananirwa kwishyura cyangwa gushyira mu bikorwa ayo masezerano. Ingwate za BPR BANK zemerwa haba mu gihugu imbere cyangwa mu rwego mpuzamahanga.
Wihagarika umushinga wawe bitewe n’uko utarishyurwa. Inguzanyo y’amafaranga yo gukoresha dutanga ituma uhorana amafaranga igihe ugitegereje kwakira cyangwa gukusanya ubwishyu bujyanye n’imirimo warangije gutangira inyemezabuguzi. Iyi nguzanyo igufasha gucunga amafaranga ukoresha n’ibisabwa byo mu rwego rw’imikoreshereze y’amafaranga kuri rwiyemezamirimo nk’imishahara, ibigenerwa abakozi, no kwishyura ibindi bitwara amafaranga mu gihe ugitegereje kwishyurwa.
Iyi nguzanyo ihabwa abakora ibicuruzwa batabasha kubona inguzanyo ishingiye ku ishusho y’umutungo. Ukora ibicuruzwa abona amafaranga hashingiwe ku bicuruzwa afite mu bubiko mbere y’uko ibyo bicuruzwa bigurwa ku isoko.
Dufasha abacuruzi gutumiza no kohereza ibicuruzwa mu mahanga dutunganya impapuro zitangwa hakurikijwe uko zigenda zisabwa. Izi zishobora kuba ari impapuro zishyurwa amafaranga, impapuro zo kwemera na/cyangwa izirebana n’ingwate itangwa na banki.
Ubu ni ubucuruzi bwambukiranya imipaka bukoresha ingwate zidasanzwe zemewe aho ikiba kigamijwe ari ukugurisha ibikoresho fatizo.