Ikarita yawe yo Kubikuza no Kwishyura ya BPR Bank igufasha kwishyura mu buryo bworoshye udakoresheje amafaranga kandi ari nta kiguzi bigusabye. Jyana ikarita yawe kuri sitasiyo cyangwa ku indi shami ry’ikigo cy’ubucuruzi cyemera amakarita Viza hanyuma ugabanyirizwe ibiciro mu buryo butangaje n’abafatanyabikorwa bacu.
Gura ibicuruzwa mu maduka afite imashini zikoreshwa mu kwishyura zikorasha amakarita ya Viza (POS).
Gukoresha Ibyuma bya BPR Bank Rwanda bibikuzwaho (ATM) no kubona inyandiko ngufi igaragaza imikoreshereze ya konti.
Kubikuza amafaranga ku Uhagarariye BPR Bank uwo ari we wese mu gihugu no kubona izindi serivisi atanga.
Ishyura mu buryo bukwiye ibicuruzwa na serivisi bigurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Ikarita yo kubikuza no kwishyura ya BPR Bank ishobora gukoreshwa mu kubikuza amafaranga ku cyuma cya BPR Bank icyo ari cyo cyose kibikuzwaho.
Iyo karita ishobora gukoreshwa ku byuma mpuzamahanga bibikuzwaho nyirayo atanze amafaranga ya serivisi.