Mureke tubafashe gushaka amahirwe ahebuje y’ishoramari ari i wanyu mu gihugu. Shora amafaranga mu bucuruzi, ubutaka, umutungo utimukanwa maze uzamure ibikorwa byawe by’ishoramari.


Inguzanyo Zo Kugura Imitungo Itimukanwa Zigenewe Abakiriya Bo Muri Diyasipora

AUri umunyarwanda uba kandi ukora muri Diyasipora ukaba ushaka kugura inzu mu Rwanda? Serivisi ya BPR Bank Rwanda Mortgages iguha URUFUNGUZO rukugeza ku Nzu y’Inzozi za we.

Ibyiza bya yo

Inguzanyo ishobora kugera kuri 75% by’agaciro k’umutungo utimukanwa cyangwa y’ikiguzi cy’igurisha bitewe n’amafaranga yo kugura uwo mutungo aba ari macye

Inguzanyo ishobora kugera kuri 75% by’agaciro k’umutungo utimukanwa cyangwa y’ikiguzi cy’igurisha bitewe n’amafaranga yo kugura uwo mutungo aba ari macye.

Amasezerano y’Inguzanyo yo kugura umutungo utimukanwa ashobora kugera ku myaka 15 hashingiwe ku miterere y’amasezerano y’akazi

Amasezerano y’Inguzanyo yo kugura umutungo utimukanwa ashobora kugera ku myaka 15 hashingiwe ku miterere y’amasezerano y’akazi.

Kugura ikibanza ku nguzanyo igera kuri 70% imara imyaka 5

Kugura ikibanza ku nguzanyo igera kuri 70% imara imyaka 5.

Ijanisha ry’inyungu ku nguzanyo rito – Ijanisha Ngenderwaho rya Banki rya 16% ku mwaka hakavaho ikigero ntarengwa cya 0.5% ni ukuvuga 15.5% ku mwaka

Ijanisha ry’inyungu ku nguzanyo rito – Ijanisha Ngenderwaho rya Banki rya 16% ku mwaka hakavaho ikigero ntarengwa cya 0.5% ni ukuvuga 15.5% ku mwaka.

Amafaranga yishyurwa inguzanyo ntabwo agomba kurenga 50% y’amafaranga nyakuri umuntu yinjiza habariwemo n’izindi nguzanyo uwo muntu ashobora kuba ari kwishyura

Amafaranga yishyurwa inguzanyo ntabwo agomba kurenga 50% y’amafaranga nyakuri umuntu yinjiza habariwemo n’izindi nguzanyo uwo muntu ashobora kuba ari kwishyura.

Iyandikishe kuri serivisi ya banki itanga amahirwe

Iyandikishe kuri serivisi ya banki itanga amahirwe.

Ibisabwa

  • Amalisiti uhemberwaho y’umwimerere y’amezi atatu byibura.
  • Inyandiko y’umwimerere igaragaza imikoreshereze ya konti yawe muri Banki mu gihe cy’amezi 6 byibura.
  • Ibaruwa y’umukoresha igaragaza amakuru ajyanye n’akazi ka we ni ukuvuga amasezerano y’akazi, ikiruhuko k’izabukuru.
  • Fotokopi y’amasezerano y’akazi.
  • Umwirondoro w’ubuzima bwawe.
  • Fotokopi y’uruhushya rwo gutura cyangwa rwo gukora.
  • Inyandiko y’Umwimerere igaragaza urutonde rwa serivisi rusange ukoresha (Utility Bill).
  • Ifishi y’ubusabe yujujwe neza.
  • Fotokopi y’Indangamuntu/Pasiporo.
  • Gufungura konti muri Banki.
  • Fotokopi y’ibyangombwa by’ubutaka/Amasezerano y’ubukode bw’umutungo utimukanwa utangwaho ingwate.
  • Amasezerano yo kugurisha /kwemera kugurisha yashyizweho umukono ku buryo bwemewe.
  • Ubwishingizi buhuriweho bw’abashakanye.
  • Gutanga ububasha bwo kubasha gukora mu izina ry’umukirya usaba inguzanyo ku byerekeranye n’ibibazo bifitanye isano n’ingwate.
  • Raporo y’igenagaciro k’umutungo ugurwa hifashishijwe inguzanyo ( ibi bigomba gukorwa ari uko usaba inguzanyo yamaze gukorerwa isuzuma ariko bigakorwa mbere yo gutanga inyandiko z’ubusabe).

Amafaranga Agenda Ku Ngwate

  • Amafaranga y’igenagaciro.
  • Amafarabga yo kwiyemeza – 2% asabwa incuro imwe.
  • Ubwishingizi – ubwishingizi ngarukamwaka bw’inkongi y’umuriro n’ubw’ubuzima. Agaciro ka bwo kabarwa hashingiwe ku ngano y’amafaranga y’inguzanyo no ku gaciro k’umutungo utimukanwa ugurwa
  • Amafaranga ya Noteri ajyanye n’ibaruwa yo gutanga ingwate n’amasezerano arebana n’ingwate
  • Three month’s loan repayment to be maintained in a current account for the term of the mortgage. Amafaranga y’amezi atatu y’ubwishyu bw’inguzanyo agumishwa kuri konti isanzwe yo kubitsa no kubitsa kugeza igihe umutungo uzavira mu bugwate.

Icyitonderwa: Iyo inyandiko z’ubusabe zikarwa atari umwimerere zigomba kuba ziriho umukono wa noteri.


Ku bijyanye n’ibibazo byanyu byose birebana na diyasipora, mutwandikire kuri imeyili contactus@bpr.rw cyangwa muduhamagare kuri Telephone 0788140000 / 0788187200.

Ndashaka kumenya ibijyanye na Inguzanyo Zo Kugura Imitungo Itimukanwa Zigenewe Abo Muri Diyasipora Mfite Ikibazo?

Nzanzwe ndi umukiriya