Wigira ikibazo cy’amafaranga igihe cyose ushobora gushyira amafaranga kuri imwe mu makarita yo kwishyura yoroshye gukoresha cyane mu Rwanda. Ikarita yo kwishyura isanzwe ya BPR Bank (Classic Credit Card) iguha uburenganzira bwo kubasha gukoresha amafaranga ageze kuri miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda ndetse n’ari hejuru yayo. Iyo karita ishobora gukoreshwa n’abakiriya ba BPR n’abatari abakiriya ba yo. Iyi karita iberanye cyane n’abantu bagitangira gukoresha ikarita yo kwishyura.
Ibikorwa bikoresha ikoranabuhanga bitekanye. Ingamba zo kubungabunga umutekano zikoresha ibyerekezo bitatu (3D) zituma ibikorwa byawe byose ukora hifashishijwe ikoranabuhanga biba bitekanye.
Uburyo bwo kwishyura bworoshye hagati ya 10% na 100% y’amafaranga asigaye.
Iminsi 45 utabarirwa amafaranga y’inyungu asabwa.
Amategeko n’Amabwiriza birakurikizwa
*Ibiciro bishobora guhinduka.*