Itegure ubuzima ukoresha Ikarita yo Kwishyura ya BPR Bank itangirwaho serivisi zisumbuye; ikoreshwa n’abakiriya ba BPR n’abatari abakiriya ba yo. Iberanye n’abantu ku giti cyabo baba bashaka gukoresha amafaranga menshi ari hejuru ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (5.000.000 frws); Koresha Ikarita ikoresha serivisi zisumbuye!

Ibyiza bya yo

Ibikorwa bikoresha ikoranabuhanga bitekanye

Ibikorwa bikoresha ikoranabuhanga bitekanye. Ingamba zo kubungabunga umutekano zikoresha ibyerekezo bitatu (3D) zituma ibikorwa byawe byose ukora hifashishijwe ikoranabuhanga biba bitekanye

Igihe cyo kwishyura ugena ubwawe

Uburyo bwo kwishyura bworoshye hagati ya 10% na 100% y’amafaranga asigaye.

Iminsi 45 Utabarirwa Amafaranga y’inyungu Asabwa

Iminsi 45 utabarirwa amafaranga y’inyungu asabwa.

Ubunyamuryango Bwihariye

Ubunyamuryango bwihariye. Umukirya ahita aba umunyamuryango w’itsinda ry’ibigo by’ubucuruzi bikoresha amakarita viza.

Ibisabwa*

  • Indangamuntu cyangwa pasiporo.
  • Ifishi yo gusaba ikarita yo kwishyura yujujwe neza.
  • Inyandiko igaragaza imikoreshereze ya konti y’amezi 6 aheruka iyo yikorera ku giti cye.
  • Inyandiko igaragaza imikoresheje ya konti inyuzwaho umushahara y’amezi 3.
  • Urupapuro rwa nyuma yahembeweho.

Amafaranga ya serivisi asabwa*

  • Ayishyurwa n’utangiye kuyikoresha – 20.000 Frws.
  • Amafaranga y’inyungu asabwa buri kwezi - 3.5% y’umwenda.
  • Ikiguzi cy’inguzanyo y’ingoboka - 6% y’amafaranga yose uhawe.
  • Ikiguzi cyo kwishyura ukererewe - 5% y’amafaranga yose atarishyurwa.
  • Ikiguzi ku uwarengeje ayateganyijwe – 2.5%.
  • Amafaranga ngarukamwaka asabwa - 25.000 Frw.
  • Amafaranga yo gusimbura ikarita – 20.000 Frw.
  • Ikarita y’inyongera - 20.000 Frw.
  • Amafaranga ntarengwa macye yishyurwa - 10% y’amafaranga yose asabwa kwishyurwa.
  • Guhagarikisha ikarita – Ubuntu.

*Ibiciro bishobora guhinduka.*

Interested in Ikarita yo kwishyura itangirwaho serivisi zisumbuye or have a question?

Nzanzwe ndi umukiriya

You might also be interested in: