Umuyoboro wa MoneyGram uguha uburyo bwo kohereza amafaranga ukoresheje ikoranabuhanga cyangwa wowe ubwawe ubifashijwemo n’abafatanyabikorwa bahagarariye MoneyGram ku isi yose.
Ushobora gufatira amafaranga aturutse hanze ku isi hose ku ishami iryo ari ryo ryose rya BPR Bank.
MoneyGram ikorera mu bihugu no mu turere turenze 200; ibyo bigatuma ibasha gukoreshwa n’abantu benshi. Ihagarariwe n’abantu barenze 400.000 ku isi hose; ibyo bigatuma uyikoresha abasha kohereza no kwakira amafaranga ahantu hanyuranye.
Serivisi zo kohererezanya amafaranga zitangwa zirihuta ku buryo amafaranga abasha kugera ku wo agenewe mu gihe cy’iminota; akaba yabasha gukemura ibibazo byihutirwa. Ushobora kwakirira amafaranga anyuze kuri konti zo muri banki, amakofi akorana na telefone zigendanwa, cyangwa ugafatira amafaranga ku ishami rya BPR rikwegereye.
Kohereza cyangwa kwakira amafaranga ku ishami rya rya BPR ukoresheje MoneyGram bikorwa mu gihe cy’iminota.
Ushobora guhabwa serivisi za MoneyGram mu mashami ya BPR Bank arenga 80 mu Rwanda.