Umuyoboro wa MoneyGram uguha uburyo bwo kohereza amafaranga ukoresheje ikoranabuhanga cyangwa wowe ubwawe ubifashijwemo n’abafatanyabikorwa bahagarariye MoneyGram ku isi yose.
Ushobora gufatira amafaranga aturutse hanze ku isi hose ku ishami iryo ari ryo ryose rya BPR Bank.

Kohererezanya amafaranga ukoresheje MoneyGram bigira inyungu nyinshi zijyanye no kohereza no kwakira amafaranga uri aho BPR ikorera:

Ikorera ku isi hose

MoneyGram ikorera mu bihugu no mu turere turenze 200; ibyo bigatuma ibasha gukoreshwa n’abantu benshi. Ihagarariwe n’abantu barenze 400.000 ku isi hose; ibyo bigatuma uyikoresha abasha kohereza no kwakira amafaranga ahantu hanyuranye.

Serivisi Zihuta

Serivisi zo kohererezanya amafaranga zitangwa zirihuta ku buryo amafaranga abasha kugera ku wo agenewe mu gihe cy’iminota; akaba yabasha gukemura ibibazo byihutirwa. Ushobora kwakirira amafaranga anyuze kuri konti zo muri banki, amakofi akorana na telefone zigendanwa, cyangwa ugafatira amafaranga ku ishami rya BPR rikwegereye.

Ibikorwa byo kohererezanya amafaranga byoroshye

Kohereza cyangwa kwakira amafaranga ku ishami rya rya BPR ukoresheje MoneyGram bikorwa mu gihe cy’iminota.

Serivisi ziraboneka

Ushobora guhabwa serivisi za MoneyGram mu mashami ya BPR Bank arenga 80 mu Rwanda.

Ni iki gisabwa:

  • Kugirango wohereze amafaranga kuri Konti ya BPR Bank, tanga amakuru arambuye arebana n’izina rya Banki y’uwakira amafaranga na nomero ya konti ye.
  • Ugomba kuba ufite amakuru arambuye arebana n’uwakira amafaranga ni ukuvuga amazina ye yombi agomba kuba ahuye n’ari ku Ikarita Ndangamuntu ye.
  • Bimenyeshe ugomba kwakira amafaranga umubwira nomero z’iyohereza zigizwe n’imibare 8 kugirango abashe kuyahabwa.

Ndashaka kumenya ibijyanye na Umuyoboro Wa Moneygram Mfite Ikibazo?

Nzanzwe ndi umukiriya

You might also be interested in: