Image

BPR Bank yamuritse ikirango gishya cy’isabukuru y’imyaka 50 inafungura ishami ryihariye

BPR Bank Rwanda Plc yatangiye ibikorwa byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 imaze, ihera ku kumurika ikirango gishya cy’isabukuru no gufungura ishami ryihariye ryiswe ‘Platnum Branch’ rizajya ryakira abakiliya b’imena mu rwego rwo kurushaho kunoza serivisi bagenerwa.

Ibikorwa byo gutangira kwizihiza iyo sabukuru byabaye ku itariki 21 Gashyantare 2025 bibera i Kigali ku cyicaro gikuru cya BPR Bank Rwanda Plc, ari na ho hafunguwe iryo shami.

Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi ba banki, abakiliya, abanyamigabane, abakozi bayo n’abandi bafatanyabikorwa.

Ibyo birori kandi ni intangiriro y’ibikorwa binyuranye bizaranga uyu mwaka byo kwizihiza iyo sabukuru bizibanda ku kwita ku bakiliya ba BPR Bank Plc aho bari hose.

Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Plc, Mutesi Patience, yavuze ko BPR Bank yavutse ari koperative igenda itera imbere ku buryo ubu ifite abakozi barenga 1000 n’abanyamigabane barenga ibihumbi 500.

Yahamije ko uwo musaruro mwiza ubaha imbaraga zo gukomeza gukora byinshi ku buryo mu myaka 50 iri imbere bizeye kuzatanga umusanzu ukomeye mu iterambere ry’igihugu.

Ati “Dushaka gutanga umusanzu uhoraho mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda. U Rwanda ni igihugu kiri gutera intambwe igaragara mu iterambere ry’ubukungu kandi twizeye gukomeza kuba umufatanyabikorwa uhoraho nk’imwe mu mabanki akomeye mu gihugu.”

Yakomeje agira ati “Tuzakomeza ishoramari mu buhinzi, inganda, mu gutanga serivisi n’ahandi henshi mu rwego rwo kuzamura ubushobozi bw’abantu bacu [...] Tuzakomeza kandi guhanga udushya nka banki kuko kuva BPR yakwihuza na KCB twakoze ishoramari rifatika mu ngeri zinyuranye kandi twagura ‘system’ ya banki yacu.”

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BPR Bank Rwanda Plc, Rubagumya George, yavuze ko mu myaka itatu ishize ibikorwa bya banki byagutse na serivisi irushaho kunogera abakiliya.

Ati “Twubatse ikoranabuhanga ku buryo nta mukiliya waza udukeneyeho serivisi tatashobora kumuha.Twishimira kandi ko twafashije Leta y’u Rwanda gushyira amafaranga menshi hamwe mu kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera. Ibyo bishimangira ingufu dufite kuko twabashije guhuza amafaranga ya BPR na KCB bituma nta mukiliya tutabasha guha serivisi.”

Sebera Antoine umaze imyaka irenga 16 ari umukiliya wa BPR Bank Rwanda Plc yavuze ko serivisi zayo zihuta kuko kuva yafunguza konti atigeze ajya mu yindi banki by’umwihariko akishimira uburyo yagiye ahabwa inguzanyo z’igihe gito n’iz’igihe kirekire byihuse bikamufasha gutera imbere.

Ishami rya ‘Platinum’ ryafunguwe na BPR Bank, rigenewe abakiliya b’imena mu rwego rwo kubaha serivisi zihuse kandi zitangiwe hamwe.

Bivuze ko abo bakiliya bazajya bakirwa byihariye ku buryo bashobora kubitsa, kubikuza, kwaka inguzanyo n’izindi serivisi zose za banki muri iryo shami kandi bagataha bahawe serivisi zose bashakaga.

BPR Bank Rwanda Plc yatangiriye ahitwa i Nkamba mu Burasirazuba bw’u Rwanda mu 1975 ari koperative, ivamo iyahoze ari Banque Populaire du Rwanda ari na yo yihuje na KCB Bank Rwanda Plc.

Tuesday, April 8th, 2025