Image

BPR Bank Rwanda yegukanye igihembo cya Banki y'umwaka wa 2024

Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda, Madamu Patience Mutesi, yakiriye igihembo cya “Banki y’Umwaka wa 2024 mu Rwanda” mu birori byabereye muri Peninsula Hotel i Londres ku ya 4 Ukuboza 2024.

BPR Bank Rwanda yahawe igihembo cya “Banki y’Umwaka wa 2024 mu Rwanda” gitangwa na Financial Times n’ishami ryayo The Banker. Iki gihembo cy’icyubahiro cyatanzwe mu birori byabereye muri Peninsula Hotel, i Londres, ku ya 4 Ukuboza 2024.

Iki gihembo kigaragaza ubwitange bwa BPR Bank mu guteza imbere urwego rw’imari mu Rwanda, hibandwa cyane cyane ku bucuruzi buciriritse (SMEs), kurwanya imihindagurikire y’ikirere no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Muri 2024, BPR Bank Rwanda yagaragaje umwihariko mu gushora imari muri gahunda zigamije guteza imbere ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse. Muri uyu mwaka, banki yinjiye mu bufatanye n’Ikigega cy’Ishoramari cyo muri Danemark (IFU) na Banki Mpuzamahanga Itsura Amajyambere (IFC) kugira ngo hatangwe miliyari 62 z’amafaranga y’u Rwanda mu guteza imbere ubucuruzi no guhanga imirimo.

Banki kandi yashyize mu bikorwa ibisubizo bishya mu kurwanya imihindagurikire y’ikirere, nko gutanga inguzanyo zigamije kubungabunga ibidukikije no gushyigikira ubuhinzi burambye. Byongeye kandi, gahunda zayo zigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, nka gahunda ya IGIRE yo guhugura urubyiruko mu myuga, zafashije abatishoboye hirya no hino mu gihugu kubona uburezi.

Madamu Patience Mutesi, Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda, wakiriye igihembo mu izina rya banki, yagize ati: "Twishimiye cyane kwakira igihembo cya Banki y’Umwaka wa 2024. Iki gihembo kigaragaza ubwitange bw’ikipe yacu, icyizere abakiriya bacu baduhaye, n’ubufatanye twubatse mu myaka yashize. BPR Bank yiyemeje gukomeza guteza imbere iterambere rigera kuri bose binyuze mu gufasha ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse, guteza imbere ibidukikije

no guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda. Tureba imbere, tugamije kongera uburyo abantu bose bagera kuri serivisi z’imari no guteza imbere udushya kugira ngo duhuze n’ibikenewe mu muryango wacu."

Mu gihe kiri imbere, BPR Bank Rwanda ifite intego yo kuba ku isonga mu ikoranabuhanga rya banki no kugeza serivisi z’imari kuri bose. Banki irateganya kwagura ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, kugira ngo abaturage batagerwaho na serivisi z’imari, cyane cyane abo mu byaro, babashe kuzibona ku buryo bwororoshye kandi buhendutse. Hari kandi na gahunda yo gukuba kabiri ishoramari mu mishinga yo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, hakurikijwe gahunda y’igihugu y’iterambere rirambye.

Monday, January 6th, 2025