BPR Bank Rwanda Plc yashyizeho Vincent Ngirikiringo nk'umuyobozi mukuru mushya ushinzwe imari w'iki kigo.
Ngirikiringo ni inzobere mu birebana n'imari, yakoraga muri Banki y’Urwanda ishinzwe iterambere (BRD) imyaka irenga itandatu nk'umuyobozi mukuru ushinzwe imari, mbere yo kuza muri Banki ya BPR
Yabaye kandi umuyobozi wungirije ushinzwe imari muri I&M Bank Rwanda.
Ngirikiringo yasoje amashuri muri kaminuza y’u Rwanda, aho yakuye impamyabumenyi ihanitse mu ishuri ry’ubucuruzi rya Strathmore na Harvard Business School Executive Education.
Ni umucungamari w’umwuga ufite uburambe mu igenzura ry’ibigo by'imari.