Duterwa ishema n’urubuga rwacu rukomeye kandi rutanga ibisubizo bishya dukoresha dutanga serivisi za banki hifashishijwe telefone zigendanwa; urwo rubuga rukaba rwarazamuye urwego rwa serivisi za banki duha abakiriya bacu; rukabafasha kwishyura serivisi rusange nkenerwa, kugura amayinite, kohereza no kwakira amafaranga no kubona izindi serivisi za banki mu buryo bukwiye byose bibera mu biganza byawe.
Kurura apulikasiyo ya BPR BANK App kuri Play store no kuri Apple store cyangwa USSD.
Ishyura mu buryo bukwiye inyemezabuguzi zawe z’amazi n’iz’amashanyarazi ukoresheje konti yawe igihe cyose n’aho waba uri hose.
Izindi nyemezabuguzi ushobora kwishyurwa zirimo izi zikurikira: Amafaranga yishyurwa Leta nka Ejo Heza n’Amafaranga y’ishuri.
Ishyura mu buryo bworoshye amayinite ya MTN na Airtel.
Ntucikwe n’Ibiganiro bya TV byawe ukunda. Ishyura Star Times, DSTV na Canal + ukoresheje BPR BANK Mobi.
Ushobora kohereza amafaranga mu buryo bworoshye kuri konti iyo ari yo yose iri muri BPR BANK, iri mu zindi banki no kuri Mtn MOMO cyangwa Airtel Money.
Kohereza amafaranga ukoresheje eKash . Iyo serivisi izatangira vuba.
Ushobora guhabwa inguzanyo igeze kuri miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda (1.000.000 Frw) ikagufasha gukemura ikibazo kihutirwa.
Reba mu buryo bubereye amafaranga asigaye kuri konti yawe cyangwa inyandiko ngufi igaragaza imikoreshereze ya konti yawe aho waba uri hose.
Ushobora kwishyura imisoro yawe mu buryo bwiza.
Amabwiriza ahoraho ku byerekeranye na konti ziri muri BPR cyangwa mu zindi Banki zo mu gihugu.
Ushobora gutumiza agatabo ka sheki no guhagarikisha iyishyurwa rya sheki.
Kohereza amafaranga mu bindi bihugu ukoresheje BPR App.
Kohereza amafaranga ku masosiyete ashamikiye kuri KCB
Kohereza amafaranga ku makarita.