Inguzanyo Ishingiye ku Mutungo

Inguzanyo Ishingiye ku Mutungo

Turi umufatanyabikorwa wanyu ubafasha kongera umusaruro mu mirimo yanyu. Niba ikigo cy’ubucuruzi cyanyu gikeneye umutungo wimukanwa kugirango kibashe gukora, iki ni iki igicuruzwa cy’agahebuzo kiberanye na cyo. Tubafasha kugura ibinyabiziga nk’amakamyo, amakamyo y’ubucuruzi aremereye na bisi z’amashuri kimwe n’imashini zikoreshwa mu nganda, ibikoresho bikoreshwa mu buhinzi, mu buvuzi no mu bwubatsi n’ibindi.

Kugura umutungo mushya cyangwa wakoreshejwe

Kugura umutungo mushya cyangwa wakoreshejwe nk’imodoka n’ibikoresho byifashishwa mu gukuraho ubutaka.

Kugura ibikoresho bikoreshwa mu kongera umusaruro

Kubona inguzanyo yo kugura ibikoresho byifashishwa mu buhinzi, mu bwubatsi, mu buvuzi, mu bukerarugendo, iby’ikoranabuhanga mu ihanahanamakuru bikoreshwa n’ikigo cy’ubucuruzi cyawe.

Ibiciro bibereye ikigo cy’ubucuruzi cyanyu

EIshimire ibiciro bihiga ibindi haba mu ifaranga rikoreshwa mu gihugu cyangwa mu mafaranga y’amanyamahanga.

Amasezerano y’inguzanyo ashobora guhuzwa n’ibyifuzo by’umukiriya

Amasezerano y’inguzanyo ashobora guhuzwa n’ibyifuzo by’umukiriya; igihe cyo kwishyura inguzanyo kikaba cyagera ku mezi 72.